RD Congo:Inkingi y’amayobera yari yagaragaye i Kinshasa yatwitswe[Amafoto]

MU MAHANGA UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Inkingi y’icyuma ifite ishusho ya mpandeshatu yari yabonetse i Kinshasa ntawe uzi aho iturutse,yamaze gutwikwa n’ikivunge cy’abaturage kubera ubwoba bwo kwibaza aho yaba ikomoka.

Abaturage basabwe n’ubwoba,bateye amabuye bongera batwika iyo nkingi yasaga nk’izindi ”monolith’ z’ibyuma zari zimaze kuboneka ahandi hatandukanye ku isi mu mezi ashize.

Bamwe mu babikoze batinyaga ko yaba ari ikintu kijyanye na shitani cyangwa cyashyizwe aho n’abantu bo ku yindi mibumbe (alliens) cyangwa se ko hari itsinda ry’abantu bayishinze aho ku mpamvu zitamenyekana.

Babylon Gaibene,umwe mu bayobozi bo muri ako gace,yabwiye BBC ko yohereje bimwe mu byavuye kuri iyo nkingi kugira ngo abahanga bige inkomoko yayo.

Si ubwa mbere inkingi nk’iyo zishyushya abantu imitwe muri iyi myaka ya vuba na cyane cyane mu bakunda filime za ”science fiction” aho usanga hagaragaramo ibikorwa by’imbaraga zidasanzwe.

Inkingi nk’izi zimaze kuboneka ahantu hatandukanye; nko muri Calofornia, Romania na Turkiya, ni nyuma y’aho iya mbere ibonetse mu kwezi kwa 11 mu butayu bwa Utah muri Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published.