RBEB yashyize ku isoko imyanya igera ku 1475 yo kwigisha

AMATANGAZO
Sangiza iyi nkuru abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi,RBEB,cyongeye gutanga amahirwe ku bifuza gupiganira imyanya igera ku 1475 yo kwigisha,ku bafite impamyabimenyi zo ku rwego rwa A2 na A1.

Si ubwa mbere iki kigo kigaragaza ikibazo cy’ibura ry’abarimu haba mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Aya mahirwe yandi atanzwe mu gihe mu Rwanda himakajwe gahunda yo guteza imbere amashuri ndetse no kuyongera;aho buri mwana wese atagomba kubura kwiga  kandi hafi bitandukanye na kera aho ishuri warisangaga mu birimetero.

Kubera ubwiyongere bw’ibyumba by’amashuri byubatswe mu mwaka ushize w’amashuri 2019-2020 ndetse no kurwanya ubucucitse bw’abanyeshuri, ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda RBEB (Rwanda Basic Education Board) cyashyize ahagaragara imyanya igera kuri 1475.

Abemerewe gupiganira iyi myanya ni abarangije amashuri yisumbuye A2 n’ikiciro cya mbere cya Kaminuza A1,bize indimi ndetse  n’abize kwigisha mu mashuri y’inshuke n’icyiciro cy’amashuri abanza (ECLPE), Imibare-Ubugenge (Maths-Physics) n’Ibinyabuzima-Ubutabire (Biology-Chemestry).

Nk’uko  tubikesha RBEB mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa 11 Mata 2021, yavuze ko yifuza gutanga iyo myanya igapiganirwa; ku babyifuza kandi babyemerewe bajyana ibyangombwa byabo mu turere bifuza bitewe n’imyanya ihari kuva ku wa 12 Mata 2021 kugeza ku wa 14 Mata 2021.

RBEB yanongeyeho ko abo bireba ari abatarigeze bashyirwa mu myanya cyangwa se abategereje kuyishyirwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.