Rayon Sports yatangaje igihe amatora ashyiraho komite nshya azabera

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Perezida wa Komite y’inzibacyuho muri Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatumiye abanyamuryango bayo mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe, izaba ku wa Gatandatu, igatorerwamo ubuyobozi bushya.

Iyi Nteko Rusange iteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020 guhera saa tatu za mu gitondo kuri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yateguye amatora, yamenyesheje ko abazitabira iyi Nteko Rusange ari abayobora amatsinda y’abafana ‘Fan Clubs’, abatabonetse bagahagararirwa n’ababungurije.

Mu bibazo byibazwaga kuri Rayon Sports ni ukumenya umunyamuryango nyakuri wayo, aho RGB yari yagaragaje ko hari abashinze uyu muryango ndetse n’abibumbiye muri za Fan clubs. Muri iyi nama hazabaho gutora amategeko shingiro y’umuryango wa Rayon Sports ndetse no gutoza inzego zizayobora Association Rayon Sports.

Mu nshingano zari zahawe Komite y’Inzibacyuho yashyizweho na RGB uhereye tariki 24 Nzeri 2020, harimo kunoza amategeko y’Umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta; gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko no gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports FC.

Biteganyijwe ko hazatorwa abagize Komite Nyobozi ari bo Perezida wa Komite Nyobozi, Visi Perezida wa mbere ushinzwe ubutegetsi, imari, gukurikirana imishinga y’iterambere n’imibanire na Visi Perezida wa Kabiri, ushinzwe gukurikirana ibijyanye na tekiniki n’amarushanwa.

Hazanatorwa kandi komite ngenzuzi igizwe n’abantu batatu ari bo Perezida, Visi Perezida n’Umwanditsi. Hari na Komite nkemurampaka igizwe n’abantu batatu aribo Perezida, Visi Perezida n’Umwanditsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.