Rayon Sports yasinyishije Niyigena Clement wakiniraga APR

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Ikipe ya Rayon Sports, iramutswa Komite y’inzibacyuho Murenzi Abdallah abereye umuyobozi, yamaze gutangaza ko yasinyishije myugariro Niyigena Clement wahoze akinira APR FC.

Myugariro Niyigena wari intizo mu ikipe ya  Marines FC, asinyishijwe aya masezerano nyuma y’igihe gito Murenzi Abdallah yiyemeje ko we na komite ayoboye bagiye kubanza kubaka ubushobozi bwa Rayon Sports mu maguru mashya, ibindi bikaza bikurikira.

Niyigena yigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 mu mwaka wa 2018, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, akaba agomba guhanganira umwanya n’abarimo Rugwiro Hervé, Kayumba Soter ndetse na Ndizeye Samuel basanzwe bafatwa nk’abakomeye muri iyi kipe ajemo.

Ni iminsi mike iyi komite nshya ya Murenzi isimbuye iya Munyakazi Sadate yavugishije amagambo menshi abakunzi n’abanzi ba Rayon Sports, ikaba yitezweho guhindura byinshi dore ko igizwe n’abasanzwe bazi ubuzima bw’imikino irimo n’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.