Rayon Sports: Uwitwa Alex Harlley umwishywa wa Emmanuel Adebayor bidasubirwaho amaze guyisinyira.

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 19 Kamena 2020

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Togo, Alex Harlley, akaba ari mwishywa wa Emmanuel Adebayor wabaye umwe mu bakinnyi bakomeye i Burayi.

Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, Rayon Sports yagize iti “ Rayon Sports yasinyishije umugabo udasanzwe Alex Harlley. Uyu rutahizamu w’icyamamare wa Las Vegas Lights FC (ikipe yo muri USL) uzwi ku izina rya ’Magician of Togo’ ni we wa mbere usatira izamu ikipe ya Rayon sport yiteze kuzagenderaho muri Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka utaha.”

Aelx Harlley w’imyaka 27, yakiniye Las Vegas Lights FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe hari n’amakuru agaragaza ko nyuma yo kuva muri iyi kipe mu 2019, yerekeje muri Georgia Revolution FC yo mu cyiciro cya kane.

Harlley ubu yamaze gusinyira Rayon sport.

Alex Harlley ni mwishywa wa Emmanuel Adebayor (akaba ari umwana wa mushiki wa Adebayor) wabaye umukinnyi ukomeye muri Arsenal, Manchester City na Real Madrid zikina ku mugabane w’u Burayi.

Rayon Sports yaherukaga gutangaza abakinnyi 10 bakiri bato izatiza andi makipe, yasinyishije kandi Niyonkuru Sadjati uvukana na Bizimana Djihad,yasinyishije kumunsi wejo we akaba yakiniraga Marines FC.

Umukinnyi w’inyogosho zidasanzwe mu bakinnyi bakina shampiona y’u Rwanda.
Rutahizamu w,igikurankota Harlley umunya Togo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.