Rayon Sports: Ikipe imaze kugira amafaranga yo kugura Hakizimana Muhadjiri, ikanifuza rutahizamu Bola Lobota Emmanuel

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 22 Kamena 2020

Nyuma y’igihe kirenga icyumweru hatangijwe igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kugura Hakizimana Muhadjiri, kuri ubu Rayon Sports yamaze kuyagwiza ndetse byitezwe ko uyu mukinnyi wakinaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yasinyira Gikundiro.

Hakizimana Muhadjiri amaze iminsi agarutse mu Rwanda, ariko akaba yarashyizwe mu kato nk’umuntu uvuye hanze nk’uko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus abivuga. Kuri uyu wa Mbere nibwo uyu mukinnyi asubira mu rugo.

Rayon Sports ni imwe mu makipe yifuje uyu mukinnyi watandukanye na Emirates FC, ariko akaba yarayisabye kumuha miliyoni 15 Frw ku mwaka umwe n’umushahara wa miliyoni 1 Frw ku kwezi.

Hakizimana Muhadjiri uheruka gutandukana na Emirates FC, arifuzwa na Rayon Sports

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Munyakazi Sadate bwifuzaga ko Muhadjiri yasinya imyaka ibiri kuri miliyoni 15 Frw, we ababwira ko kugira ngo asinye igihe kingana gutyo bisaba ko bamuha miliyoni 20 Frw ndetse akazajya ahembwa miliyoni 1.2 Frw ku kwezi.

Mu minsi ishize nibwo Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasabye abafana bayo kwitanga kugira ngo babona amafaranga yo gusinyisha umukinnyi ukomeye, atavuze izina, akavuga ko ari “recruitement y’umwaka”.

Amakuru yavuye muri rayon ni uko ku Cyumweru habaye inama yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports n’akanama gashinzwe kugura abakinnyi, bakabwirwa ko miliyoni 15 Frw zo kugura Hakizimana Muhadjiri zamaze kuboneka.

“Byose biri mu maboko ya Munyakazi Sadate. Niba Muhadjiri azasinya umwaka umwe, aramuha miliyoni 15 Frw. Niba ashaka ko asinya imyaka ibiri, Sadate ni we wongeraho izo miliyoni 5 Frw. Gusa barashaka ko Muhadjiri asinya akiva mu kato uyu munsi.”

Uretse Hakizimana Muhadjiri, Rayon Sports yifuza kandi gusinyisha rutahizamu Bola Lobota Emmanuel uhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bola Lobota yigeze kuza muri Rayon Sports muri Kamena 2019, ariko birangira atumvikanye nayo. Bivugwa ko ashobora kugurwa miliyoni 18 Frw, igice kinini kikaba ideni, akajya ahembwa ibihumbi 800 Frw.

Hakizimana Muhadjiri wakiniye amakipe arimo APR FC, yifuza ko Rayon Sports yamuha miliyoni 15 Frw agasinya umwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published.