Rayon Sport: Niyonkuru Sadjati uvukana na Djihad yasinye imyaka itatu(3) yose.

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 18 Kamena 2020

Umuvandimwe wa Bizimana Djihad witwa Niyonkuru Sadjati uzwi cyane mu ikipe ya Marine ubu yamaze gusinyira ikipe ya Rayon sport aho bemeranyijwe ko azayikinira mu gihe kigera ku myaka itatu (3).

Niyonkuru asinye muri Rayon nyuma y’uko iyi kipe ihaye ikaze Sibomana Théogène na Nishimwe Blaise, Migambi Kevin baherutse gusinya muri Rayon.

Niyonkuru wasinyiye Rayon Sports ni umukinnyi ukina asatira izamu ahazwi nko ku 9, ashobora kuba umusimbura wa Bizimana Yannick bivugwa ko yamaze kwerekeza muri APR FC.

Niyonkuru abaye undi mukinyi wo mu muryango uzwiho impano yo guconga ruhago ugiye mu ikipe ikomeye mu Rwanda, nyuma ya Niyonzima Haruna kapiteni w’Amavubi, Muhadjili Hakizimana wakiniye APR FC, Djihad Bizimana we unavukana na Niyonkuru. Aba bose bafitanye isano y’amaraso ya hafi.

Rayon Sports muri iki gihe yasinyishije abakinnyi bato mu rwego rwo kubaka ikipe izaba ikomeye mu gihe kiri imbere, ubuyobozi buvuga ko ikipe ya Rayon Sports izaba y’ubakiye ku bakinnyi bakiri bato.

Rayon Sports iherutse gutandukana n’abakinnyi bayo barimo Mugheni Kakure Fabrice wari wasezeye Rayon Sports, Michael Sarpong wirukanywe, Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric na Eric Irambona baheruka kuva muri Rayon Sports bajya muri Police FC na Kiyovu Sports.

Ibiganiro hagati ya Rayon Sports na Muhadjili biri gutinzwa n’uko ashaka ko bamuha amafaranga bemeranyijwe rimwe ariko bo bakamubwira ko bazayamuha mu byiciro bibiri.

Niyonkuru Sadjati murumuna wa rutahizamu Djihad yinjiye muruhando rw’abakinnyi ba Rayon sport bidasubirwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published.