PSG yanyagiye FC Barcerona,Liverpool ihacana umucyo

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu mikino y’irushanwa rikunze kwitwa iry’abagabo,Champions league,ryagarutse kuri uyu mugoroba ryaranzwe n’imvura y’ibitego 6 mu mikino ibiri,uwo PSG yakinaga na FC Barcelona ndetse n’uwahuzaga Liverpool na Leipzig.

Ikipe ya FC Barcelona yandagarijwe ku kibuga cyayo i Camp Nou na Paris Saint Germain,iyitsinda ibitego 4-1 nyamara ari yo yari yafunguye amazamu  ku gitego cya Lionnel Messi.

Ibi byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko PSG yahise iyihimuraho iyitsinda ibitego 4, harimo 3 bya Kylian Mbappe ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’isi.

Undi mukino wabaye ni uwahuje ikipe ya Liverpool na Leipzig,aho Liverpool  yatsinze ibitego 2-0 isanze Leipzig iwayo mu Budage.

Indi mikino y’iri rushanwa,itegerejwe kuri uyu wa Gatatu ndetse no mu cyumweru gitaha.Iyi ikaba yari imikino ibanza ya 1/8,mu gihe hagomba kuboneka amakipe 8 agomba gukomeza muri 1/4.

Leave a Reply

Your email address will not be published.