Prof.Alexandre Lyambabaje yiyemeje kuzamura ubukungu n’ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda

ABANTU MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Ku munsi w’ihererekanyabubasha ubwo yatangiraga imirimo ye ku mugaragaro, Prof. Alexandre Lyambabaje umuyobozi mushya wa Kaminuza y’u Rwanda,yatangaje ko agiye gushyira imbaraga mu kuzamura ubukungu n’ubushakashatsi muri iyi kaminuza.

Ubwo yagezaga ijambo rye ku bayobozi bake bo mu nzego zo hejuru ba kaminuza y’u Rwanda bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha, Prof.Lyambabaje washyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 2 Gashyantare 2021, yatangaje ko kaminuza ishobora kubona amafaranga binyuze mu bushakashatsi yakorera igihugu n’izindi nzego zitandukanye aho gutumira abanyamahanga ngo babe ari bo babukora.

Yagize ati:”Iyo urebye amafaranga agendera mu bushakashatsi bukorwa n’abanyamahanga mu Rwanda, usanga ari menshi kandi natwe twabikora kuko icyo bisaba ni ugushyiramo imbaraga gusa”.

Akomeza avuga ko u Rwanda rukeneye kureba uko rwakubaka ubushobozi bwarwo; ku buryo isaha n’isaha igihugu cyakenera gukoresha ubushakashatsi, Kaminuza y’u Rwanda ikaba ihari kandi yiteguye gukora ako kazi ndetse kinyamwuga.

Ati:”Ntekereza ko dufite inararibonye nyinshi muri kaminuza y’u Rwanda, rero nta mpamvu n’imwe ituma igihugu cyacu gitakaza amafaranga menshi”.

Ahandi yavuze hava amafaranga, ni mu bufatanye n’ibigo byigenga bikazamura ibikorwa bya kaminuza. Yagize ati:” Si kenshi mbona kaminuza y’u Rwanda igirana ubufatanye n’ibindi bigo. Nk’urugero dukwiye kugira abo twamamariza, bo bakadufasha guteza imbere ibikorwa byacu nk’imikino tukagera ku rwego rushimishije”.

Prof.Lyambabaje yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo ikora uko ishoboye mu guteza imbere kaminuza y’u Rwanda mu buryo bw’ubushobozi.

Nubwo uyu muyobozi yahawe kuyobora kaminuza y’u Rwanda mu bihe bitoroshye by’icyorezo cya Covid-19,avuga ko abanyarwanda batakabaye barebera iki cyorezo mu ruhande rw’ibibi gusa ahubwo ko bakwiye kugira ibyo biga kubera cyo, hagashyirwa imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu myigire y’abanyeshuri.

Mugenzi we Prof.Papias Musafiri Malimba wamubanjirije,yatangaje ko abanyeshuri bose ba kaminuza y’u Rwanda basaga 27000. Muri bo 92% ni abo mu cyiciro cya mbere cya kaminuza (undergraduate), naho 8% bakaba abo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (postgraduate).

Ibyo wamenya kuri Prof.Alexandre Lyambabaje

Prof.Alexandre Lyambabaje yavutse muri 1960. Amaze kwiga kaminuza akabona impamyabushobizi y’ikiciro cya kabiri mu mibare,yaje gukomeza aza no kubona dogitora mu mibare n’ubundi aho yigaga muri Université de Rennes mu Bufaransa.

Yagiye ahabwa imyanya itandukanye muri leta aho twavuga nko mu 1999,ubwo yabaga Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi. Muri 2000 yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, ashinzwe ibijyanye n’ishoramari n’ubukerarugendo. Yari afite izi nshingano kugeza 2003.

Muri Mata 2014 kugeza 2015, yashyizweho nk’umushakashatsi mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubuvuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.