Premier league: Umukino uzahuza Leicester na crystal palace ushobora guhagarikwa kugeza Guma mu rugo irangiye

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 30 Kamena 2020

Uyu mukino wari kuzahuza Crystal Palace na Leicester kuri uyu wa gatandatu ushobora gukomeza guhagarikwa kubera amabwiriza ya Guma mu rugo wahawe umugi wa Leicester ya Leta nkuko Premier Leugue ibivuga .

Ibi bitangajwe nyuma y’uko ubuyobozi bw’umugi wa Leicester butangaje ko hagomba gushyirwaho gahunda ya guma mu rugo mu gihe k’ibyumweru bibiri biri imbere.

N’ubwo umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ubuzima, Matt Hancock yavuze ko uyu mukino wakomeza nkuko bisanzwe, Umunyamabanga mukuru wa Premier league Richard Masters yatangarije inteko nshinga mategeko ko uyu mukino bari gushaka aho wakimurirwa cyangwa ugahagarikwa bidasubirwaho.

Naho abagize umuryango ushinzwe ubwirinzi bo, bavuga ko aho uyu mukino uzabera biza kuganirwaho mu nama iza kuba nyuma y’uyu munsi.

Premier League yo yemeza ko stade zose zujuje ubwirinzi gusa iracyafite gushidikanya kuko hashobora gufatwa umwanzuro wo kwimura uyu mukino ntubere kwa Leicester city.

Hancock yategetse ko ibikorwa bitari iby’ingenzi byose bihagarara ndetse n’amashuri ko agomba gufunga bitarenze kuwa kane, anasaba abatuye umujyi wa Leicester kutava mu rugo birinda ingendo zitari ngombwa kugeza igihe leta izatangariza idohoka kuri gahunda ya Guma mu rugo.

Ibyi bibaye nyuma y’uko uyu mujyi ugaragawemo abagera ku 10% by’abarwayi ba colonavirus babarirwa mu gihugu cyose babonetse mu byumweru bike bishije.

Umutoza wa Leicester city, Brendan Rodger kuri uyu wa mbere yari yatangaje ko abagize ikipe bose bameze neza nkuko bisanzwe ndetse n’abakinnyi batuye hanze y’imbibi z’umugi kandi ko bagenda no mubinyabiziga birinzwe bajya mu myitozo buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.