Premier league: black lives matter yambarwa n’amakipe ayikina bivuze ubufasha bw’abirabura si ukwibasira abazungu

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 07 Nyakanga 2020

Ubushakashatsi bya sky sport, bwakozwe na ’Mike Wedderbun’ buvuga ko ari ibyagaciro kubirabura mukurwanya irondaruhu ribakorerewa kuko kuba aya magambo yanditse ku mugongo w’umupira wambarwa na buri mukinnyi ukina iyi shampiyona ari iby’agaciro kuko bizerekana ko umwirabura adakwiye kwamburwa agaciro ahubwo amahanga yose azamenya ko buri muntu wese ari nk’undi.

 Ibi rero bikwiye gukuraho urujijo kuri bamwe bumva ko iyi mvugo ya Black lives matter yibanda ku gukangurira isi ko umwirabura akwiye agaciro k’ubuzima, idasobanuye ko umuzungu we adakwiye kubaho.

Yakomeje agira ati:” Niyo mpamvu ntekereza ko ari igikorwa kiza buri muntu wese akwiye kwishimira,kuko Atari ibibazo bateza ahubwo ari ibyo bakorerwa’,”Ni iby’agaciro kuzamura amabendera muri stade umunota umwe noneho nyuma yaho abakinnyi n’abayobozi bose bagapfukama basaba uburinganire bw’ikiremwa muntu cyose hatitawe k’ubwoko,uruhu cyangwa inkomoko”.

Ati:” George Floyd siwe wenyine ibi by’irondaruhu siwe wenyine byakorewe kuko byahozeho mu myaka ibihumbi ishize”.”Birasanzwe kandi n’ubu biriho”.

Gusa byagaragaye ko bamwe mu bazungu batishimiye uyu mwanzuro ubwo Indege yazengurutse hejuru ya Stade ya Etihad ifite igitambaro cyanditseho ‘White lives matter’ ku mukino wahuzaga Manchester City na Bunrley.

Ibi nyuma y’umukino byatumwe captain wa Burnley avuga ko bo nk’abakinnyi bababajwe cyane n’iki gikorwa cyabaye gikozwe n’ingirwa bafana babo mu mukino hagati batsinzwemo na Manchester city.

Bamwe mu bakorewe ironda ruhu bakicwa:

Mu mwaka w’1981, umwana w’umwirabura witwa Yvonne Ruddock, wari ufite imyaka 16 y’amavuko yishwe muri 13 bishwe ubo yari kwishimira umunsi w’amavuko ye. Icyo gihe Polisi yavuze ko bari mu iperereza birangira bityo.

Mu mwaka w’1985’ abapolisi barashe uwitwa Cherry Grace binamuviramo kuba pararize ubwo yari mu rugo iwabo imbere y’abana be ubwo bashakaga umuhungu we utari akibana nabo, na nyuma yahoo gato hashize icyumweru polisi itangaza ko (Cynthia Jarrett’s) indi nzirakarengane y’umwirabura yishwe.

Mu mwaka w’2011 havuzwe umwe mu basitari b’injyana ya Reggae witwa Smiley culture wapfiriye imbere y’umuryango wa polisi, naho mu wa 2016 umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru witwa Dalian Atkinson yarashwe na polisi ariko nta mupolisi n’umwe wakurikiranwe nyuma yaho.

Aba batangajwe sibo gusa bakorewe irondaruhu niingero, kuko hari benshi cyane bishwe bazira uruhu rwabo. Bamwe mu bana bakiri bato b’abirabura ubu bigishijwe kwiruka mugihe polisi y’abazungu igihe ibahagaritse bigaragaza ikibao gikomeye.

Kuba aya makipe yambara aya magambo k’umugongo ntibivuze ko ari ukwibasira abazungu ahubwo ari ugutabariza abirabura, bivuze ko bidakwiye ko irondaruhu rikomeza ahubwo ko abazungu bakwiye gufata iya mbere mugutanga ubufasha bwo kubirwanya.

black lives matter bivuze Ubufasha si ukwibasira abazungu

Leave a Reply

Your email address will not be published.