Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 8 muri 14 bakekwaho ubujura ku masitasiyo ya lisansi

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 8 mu bari bagize itsinda ry’abantu 14. Aba baracyekwaho kwiba amafaranga arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda mudasobwa 6 ndetse na telephone 8, bakaba bari bamaze kwiba kuri za sitasiyo 11 ziganjemo izo mu ntara y’Iburengerazuba.

Aba bose uko bari 8 beretswe itangazamakuru ku cyicaro cya Polisi yo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera. Sitasiyo za Peteroli zibwe ni Mount Meru yo mu Karere ka  Bugesera na Kamonyi, SP ya Muhanga na Karongi, Omar Maganya (OM Kabaya) ya Ngororero, GEMECA ya Rubavu, EXCEL Energy Amina ya Kamonyi, HASS Petroleum ya Muhanga, HASHI Energy ya Musanze, SANTE Comfortable ya Musanze na  Oscarson Investment Company (OIC) Oil Kivumu ya Rutsiro.

Ndahimana Sosthene  uzwi ku izina rya Niyomadago, ari mu bagize itsinda ry’abakekwaho kwiba muri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli. Yavuze ko abenshi bakomoka mu turere two mu ntara y’Iburengerazuba bakaba baragiye bihuriza hamwe bakora itsinda ry’abajura.

Ndahimana avuga ko iyo babaga bamaze kumenya siyasiyo ya Peteroli bazajya kwibaho bashakaga umuntu uzajya kuhagenzura imikorere yaho nyuma bagakodesha icumbi ryo kuraramo byagera mu gicuku bakajya kwiba.

Yagize “ twese twaravuganaga tukemeranya aho tuzajya kwiba, ubwo twakodeshaga  ibyumba byo kuraramo byagera mu gicuku nka saa sita z’ijoro kuzamura tukagenda turi itsinda ry’abantu nka batandatu tukagendera rimwe twacanye amatoroshi tunafite amabuye n’ibibando byo kuza gukubita abaza gutabara. Iyo twamaraga kwinjira mu nzu twashakaga ahari umutamenwa ubikwamo amafaranga, andi tukayambura abakozi dusanze kuri sitasiyo.”

Ndahimana yakomeje avuga ko hari ubwo bitwazaga imihoro ariko nta muntu bigeze bica kuko umugambi wabaga ari uwo kwiba amafaranga gusa. Yavuze ko ibikorwa by’ubujura bwo kwiba amafaranga kuri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli yabitangiye muri Mata uyu mwaka wa 2020.

Ndagijimana Joseph nawe ari mu bagize itsinda ry’abakekwaho ubujura, yavuze ko Ndahimana ari we wari umuyobozi wabo. Yagize ati  “Ndahimana(twakundaga kumwita Niyomadago) ni we waduhamagaye twese aduha akazi, iyo yabaga yabonye aho turi bwibe yaduhamagaraga akanatwoherereza amatike y’ingendo akanaducumbikira aho turi burare. Yari yaraduhaye amabwiriza tugomba kugenderaho avuga ko gahunda ari ukwiba gusa nta muntu tugomba kwica cyangwa ngo tumukubite, uwibeshye akabikora ntiyari guhembwa.”

Abafashwe baravuga ko bahisemo kujya biba kuri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli ngo kuko ariho haba amafaranga agaragara. Baremera icyaha bagasaba imbabazi abaturarwanda.

Bizimana Dieudonne, umwe mu bagize komite y’ishyirahamwe  ry’abatumiza ibikomoka kuri Peteroli ndetse akaba anabicuruza, yavuze ko ikibazo cy’ubujura bukorerwa muri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli cyari kimaze iminsi, avuga ko babarura sitasiyo zigera kuri 14 zari zimaze kwibwa inyinshi ziganje mu ntara y’Iburengerazuba no mu karere ka Muhanga na Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo,no mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba.

Yagize ati  “Iki kibazo twarakimenye tukimenyesha Polisi, cyari kimaze gufata indi ntera kuko bari batangiye kwiba n’abandi bacuruzi  batari abacuruza ibikomoka kuri Peteroli. Ikindi iyo urebye abashoramari bakora ibijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli bari batangiye kugira ubwoba ku buryo hari abashoboraga kuba hari aho batashyira sitasiyo.”

Aba bantu 8 bafashwe bose bari mu maboko ya Polisi, mu gihe bagikorerwa dosiye hanashakishwa abandi bafatanyaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.