Polisi yerekanye abantu 4 bacuruzaga ‘mukorogo’

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Polisi y’u Rwana yatangaje kuri uyu wa 02 Werurwe 2021,ko yataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho gucuruza amavuta yangiza uruhu azwi nka “Mukorogo”.

Aba bantu bakoraga magendu bafatiwe mu murenge wa Gikondo,akarere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali,mbere yo kwerekanwa imbere y’Itangazamakuru.

Munyantore,umwe muri aba bafashwe,yavuze ko ubu bwoko bw’amavuta yacuruzaga yaburanguye n’abayatemberezaga mu bikapu. Yavuze ko yayacuruzaga ku giciro kiri hagati ya 1500 na 3000 mu mafaranga y’u Rwanda nk’uko yabibwiye Taarifa dukesha iyi nkuru.

Munyantore wemera ko yari asanzwe abizi ko ubu bucuruzi butemewe,arabisabira imbabazi ndetse akavuga ko atazongera kubukora.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP Kabera Jean Bosco,yihanangirije abakora ubu bucuruzi butemewe cyane cyane abacuruza ibyangiza ubuzima bw’abaturage. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kubata muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.