Polisi ya Afurika y’Epfo iremeza ko umuyobozi wa RNC yishwe n’abajura

ABANTU MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Igipolisi cya Afurika y’Epfo kiravuga ko uwari umuyobozi wa RNC(Rwanda National Congress)muri iki gihugu,Abdallah Seif Bamporiki,yishwe n’abajura hagendewe ku byo iperereza ry’ibanze ryagaragaje.

Bamporiki yishwe nyuma y’amasaha make avuye mu mujyi wa Johannesburg,arasirwa ahitwa Nyanga Township muri CapeTown.

Nk’uko Polisi ya Afurika y’Epfo yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru,hari ibimenyetse bifatika bashingiraho bemeza ko intandaro y’ubu bwicanyi ari ubujura bwitwaje intwaro bukunze kugaragara muri kiriya gihugu.

Bamporiki yishwe arashwe nyuma yo kuvanwa mu modoka yari arimo we n’umukozi we ndetse n’umukiriya bari batwaje igitanda. Yapfiriye hafi y’urugo rw’uwo mukiriya ndetse abamwishe bahita banatwara imodoka.

Bamporiki yiyongereye ku bandi bayobozi bari bakomeye muri RNC bishwe cyangwa batorotse ubwicanyi,barimo:Col Patrick Karegeya,Kennedy Gihana,Frank Ntwali,Camir Nkurunziza na Kayumba Nyamwasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.