Perezida wa Malawi afite Umurinzi udasanzwe, irebere.

POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 15 Kamena 2020

Uyu ni umwe mu barinzi bakomeye barinda abaperezida benshi hirya no hino ku isi, uyu akaba ari umurinzi ukomeye cyane urinda Perezida wa Malawi’ Peter Mutharika. Ubwo yagaragaraga bwa mbere hari tariki ya 29 Gicurasi 2019 ubwo perezida wa Malawi yari agiye kurahira mu mugi wa Blantyre akaba ari umugi wa kabiri ukomeye muri Malawi.

Ibiro ntaramakuru AFP hamwe na The Sun byanditse bigira biti:” Umurinzi wa mbere uteye ubwoba ku isi”.

Ubwo yari ahagaze ku modoka itwaye Perezida agiye kurahira.

Uyu murinzi utaratangajwe izina ,yari ari hejuru y’imodoka ya perezida Mutharika, yambaye mu buryo butangaje dore ko yari yambaye ingofero ikozwe mu cyuma, yambaye amadarubindi atangaje ndetse anarenze rimwe, dore ko rimwe ryari riri ku maso mugihe irindi ryari kugahanga, yari yambaye amatoroshi n’imyenda ya gisirikare, mughe ku ntugu hari udukoresho tuzirinda duteyeho ibyuma bijomba ndetse yari afite n’imbunda mu ntoki, akaba yambaye n’umwenda w’ubwirinzi uzwi nka bullet proof mu cyongereza.

Uyu musore akaba ari umusore ugaragaza ko afite ingufu kuko urebye imiterere ye mu mafoto uhita ubona ko ari umusore w’intoranywa kuko afite ibigango kandi afite akaboko kanini kandi agaragara nk’umusore ugira umujinya kuko uko agaragara ameze nk’utajya aseka.

Byinshi kuri uyu musore urinda perezida wa Malawi wabyirebera mu mafoto akurikira:

Umurinzi uteye ubwoba wa mbere ku isi.
Uburyo afashemo imbunda buratangaje.
Umurinzi utajya aseka.

Leave a Reply

Your email address will not be published.