Perezida Museveni agiye kurega ikinyamakuru Daily Monitor

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Perezida wa Uganda,Yoweli Kaguta Museveni,yarahiriye kujyana mu nkiko ikinyamakuru Daily Monitor agishinja kumuharabika.

Iki kinyamakuru kiri mu bikomeye muri kiriya gihugu,mu kwezi gushize cyatangaje ko Perezida Museveni n’abantu be ba hafi bakingiwe Civid-19 mu ibanga rikomeye,mu gihe Uganda itari yakakiriye inkingo yemerewe.

Iki kinyamakuru cyasubiyemo ibyatangajwe n’ikindi cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika kitwa The Wall Street Journal,aho cyavugaga ko kuwa 23 Gashyantare Perezida Museveni n’abantu be bahawe rwihishwa urukingo rwa Sinopharm rwo mu Bushinwa.

Iyi nkuru yatumye abaturage b’iki gihugu bazabiranywa n’uburakari bibaza uko umukuru w’igihugu n’umuryango we bakwikingira bagasiga abaturage bandi bahonyangwa n’iki cyorezo giteye isi yose guhangayika
 
Ubwo yashyikirizaga ijambo rye abaturage ku munsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’abagore,Museveni yavuze ko ikinyamakuru Daily Monitor nikitamusaba imbabaza azakijyana mu nkiko.

Ati:”Mu gihe cya vuba ngiye kubona ubushobozi mu ishyaka ryanjye,nkurikirane Daily Monitor kuko bavuze ko nihishe nkanikingiza Covid-19 n’umugore wanjye twihishe.”

Yakomeje ati”Namaze gushyikiriza ikirego urukio,Monitor nzabagira abahemu keretse nibasaba imbabazi bakaryama hasi bavuga bati’tubabarie,tubabarire!’ Nibatabikora nzabagirayo. Ngo ndi umugabo wikunda wihisha njye n’umugore wanjye tukikingira nyamara abandi banya Uganda bari mu bibazo?”

Nta cyo ikinyamakuru Daily Monitor kiramenyesha,ku kuba kizasaba Museveni imbabazi cyangwa niba kizaburana na we.

Leave a Reply

Your email address will not be published.