Perezida John Pombe Magufuli yapfuye

ABANTU MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Uwari Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli,yitabye Imana ku myaka 61 azize uburwayi bw’umutima aho yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Saalam yari arwariyemo.

Inkuru y’urupfu rwa Magufuli yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu kuri Televiziyo y’Igihugu muri Tanzania, TBC na Visi Perezida w’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, Samia Hassan Suluhu.

Yagize ati “Yishwe n’indwara y’umutima aguye mu Bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Salaam aho yavurirwaga. Nyakubahwa Magufuli yajyanywe kwa muganga ku wa 6 Werurwe 2021, mu Bitaro byita ku ndwara z’umutima, Jakaya Kikwete Cardiac Institute.’’

N’akababaro kenshi, Suluhu yavuze ko minsi ibiri ishize aribwo uburwayi bwa Magufuli bwakajije umurego, atangira kwitabwaho mu buryo bwihariye nubwo byarangiye ashizemo umwuka.

Magufuli yari amaze imyaka myinshi arwaye indwara y’umutima yitwa “Atrial fibrillation”. Umuntu urwaye bene iyi ndwara, umutima we utera cyane mu buryo budasanzwe ku buryo ashobora kugira ibyago byo kuba n’imitsi yo mu bwoko yaturika cyangwa se umutima we ukaba wahagarara mu buryo butunguranye binajyana n’ibindi bibazo by’uburwayi bwawo.

Icyo gihe umutima uba utera mu buryo budasanzwe, bugoye kugenzurwa. Usibye kuba uyirwaye akunda kugaragaza ibimenyetso birimo kuba umutima watera cyane, ashobora no kubura umwuka cyangwa se agacika intege.

Mu itangazo yagejeje ku banya-Tanzania, Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yavuze ko iyi ndwara Magufuli yari ayimaranye imyaka irenga icumi.

Ati “Yari ayimaranye imyaka isaga 10, yavuye mu bitaro ku wa 7 Werurwe akomeza imirimo ye. Ku wa 14 Werurwe yumvise amerewe nabi, ajyanwa mu bitaro bya Jakaya Kikwete, akomeza guhabwa imiti, anitabwaho n’abaganga b’inzobere bo muri iryo vuriro kugeza ubwo yitabaga Imana.’’

Yasobanuye ko gahunda yo gushyingura izamenyekanishwa mu bihe biri imbere. Ati “Igihugu cyacu kizaba mu gihe cy’ikiriyo cy’iminsi 14 kandi amabendera azururutswa agezwe muri ½. Imana yamwisubije.’’

Magufuli wari umaze amezi atanu atorewe kuyobora Tanzania, yavutse tariki ya 29 Ukwakira 1959. Manda ye ya mbere nka Perezida wa Gatanu wa Tanzania yayitangiye ku wa 5 Ugushyingo 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published.