Perezida Idris Déby wa Tchad yapfuye

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Igisirikare cya Chad kimaze gutangaza ko Perezida Maréchal Idriss Deby Itno yapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba mu minsi ishize.

Aya makuru atangajwe nyuma y’uko ibyavuye mu matora by’agateganyo bigaragaza ko yatsindiye manda ya manda ya gatandatu yiyamamarije ngo akomeze kuyobora igihugu cya Tchad.

Ni amatora yabaye mu bihe bibi aho ubutegetsi bwe bwari busumbirijwe n’inyeshyamba zitifuzaga ko yiyamamariza indi manda.

Uru rugamba rubaye imbarutso y’urupfu rwa Déby ruracyakomeje aho ingabo za Chad zikomeje kurwana n’inyeshyamba zagabye ibitero ku murwa mukuru N’Djamena.

Abinyujije kuri Televiziyo ya leta,umuvugizi w’ingabo General Azem Bermandoa Agouna yatangaje ko mu minsi ishize Maréchal Idriss Déby Itno yarasiwe ku rugamba n’inyeshyamba mu gace ka Kanem mu majyaruguru.

Maréchal Idris Déby Itno wari ufite imyaka 68, yari ku butegetsi kuva mu 1990 aho apfuye atayoboye indi manda yari yatorewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.