Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ari mu ruzinduko rw’akazi muri Tanzania.

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Biteganyijwe ko yakirwa i Dodoma mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Tanzania na mugenzi we Perezida Samia Suluhu Hassan.

Mu kwezi kwa karindwi, Perezida Samia nawe yakoze uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Burundi.

Biteganyijwe ko uyu munsi, aba bategetsi bombi baza kugirana ibiganiro hagati yabo.

Kuwa gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, Perezida Ndayishimiye uri kumwe n’umugore we muri uru ruzinduko, azajya muri Zanzibar aho azakirwa n’umukuru w’iki kirwa Hussein Ali Mwinyi, nk’uko biri mu itangazo rya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania Madamu Liberata Mulamula.

Avuye muri Zanzibar, Perezida Ndayishimiye azagaruka ajye i Dar es Salaam aho azasura ibikorwa bitandukanye by’iterambere ari kumwe na mugenzi we Samia Suluhu.

Amashyaka ari kubutegetsi mu bihugu byombi CCM na CNDD-FDD asanzwe azwiho umubano ukomeye kuva CNDD-FDD yajya ku butegetsi mu Burundi.

Nyuma yo kugera ku butegetsi mu kwezi kwa gatandatu 2020, Igihugu cya mbere Perezida Ndayishimiye yasuye ni Tanzania.

Avuga ku mubano wa Tanzania n’u Burundi mu kwezi kwa cyenda 2020 ubwo yari yakiriwe na mugenzi we John Pombe Magufuli i Kigoma, Ndayishimiye yatunguye bamwe agira ati: “Ntitwavuga ko Tanzania ari inshuti gusa…i Burundi tuvuga ko Tanzania ari ababyeyi”, kuko yafashije u Burundi kugera ku bwigenge.

Icyo gihe yashimiye Tanzania ko yemeye kwakira impunzi nyinshi z’Abarundi mu gihe hari ibibazo mu Burundi, ndetse nyuma bamwe bakabaha ubwenegihugu.

Asa n’ubwira mugenzi we Magufuli, utakiriho, yagize ati: “…Niyo mpamvu tubona Tanzania nk’umubyeyi…Nanjye uko umbona hano nyakubahwa nkubona nka papa wanjye, niyo mpamvu naje kukubaza ngo menye icyo gukora…”

Leave a Reply

Your email address will not be published.