Paul Rusesabagina yagaruwe mu rukiko

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Paul Rusesabagina yazanywe mu rukiko  mu buryo butari bwitezwe, ni nyuma y’uko iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo yahawe yarangiye.

Mu kwezi gushize, urukiko rwa Kagarama rwategetse ko Rusesabagina afungwa by’agateganyo, mu ntangiriro z’uku kwezi ubujurire bwe busaba kurekurwa bwanzwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba, nta handi yari kujuririra urubanza rwo gufungwa no gufungurwa by’agateganyo nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya.

Umunyamategeko Jean Claude Nyirigira yabwiye BBC ko kuzana Rusesabagina mu rukiko uyu munsi ari ukubera uburemere bw’uru rubanza, n’uburyo rukurikiranywe ku isi.

Uyu Rusesabagina yamenyekanye ku rwego rw’isi kubera filimi “Hotel Rwanda” ishingiye ku nkuru – itavugwaho rumwe – y’uko yarokoye abantu muri Hôtel des Mille Collines i Kigali mu gihe cya Jenoside.

Uyu munsi biteganyijwe ko Ubushinjacyaha busaba urukiko kongera igihe cyo gukomeza gufunga Rusesabagina kugira ngo bukomeze iperereza mbere y’urubanza mu mizi.

Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda mu buryo butavugwaho rumwe, aregwa ibyaha bishingiye ku bitero byiciwemo abantu byakozwe na FLN mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, gusa ibi byaha we ntabyemera.

Leave a Reply

Your email address will not be published.