Papa Francis yemeje ko nta kibi mu kuba ababana bahuje ibitsina bashyingiranwa

IYOBOKAMANA MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Papa Francis yatangaje ko nta kibi abona mu kuba ababana bahuje ibitsina bakwemererwa gushyingiranwa imbere y’amategeko.

Aya magambo ya Papa Franvis ahabanye n’amategeko ya Vatican ndetse n’imigenzereze y’abandi ba Papa bamubanjirije mu itonde rya Evgeny Afineevsky.
 
Mu nyandiko iherutse gusohoka yagize ati “Abaryamana basangiye igitsina bafite uburenganzira bwo kuba mu muryango.”Ni abana b’Imana kandi bafite uburenganzira bwo kugira umuryango. Ntawukwiye gutabwa cyangwa ngo agirirwe nabi kubera ibyo.” Ati”Icyo tugomba gushyiraho ni itegeko ribaha uburenganzira bwo kubana. Bityo bakaba bakingiwe n’amategeko”.Avuga kandi ko “iki aricyo ahagazeko”.

Uretse ibi Papa Francis avuga ku bijyanye no kwemerwa imbere y’amategeko, iyi nyandiko imwerekana ari mu rusengero ari gushishikariza abagabo babiri babana basangiye ibitsina kurera abana babo.

Aya magambo avuguruza ayo yagiye avuga mu bihe byahise ku bijyanye n’uburenganzira bw’abahuza ibitsina babisangiye.

Mu 2013, mu gitabo On Heaven and Earth (Mu ijuru no ku isi), Papa Francis yavuze ko gufata urugero kubana kw’abahuza ibitsina babisangiye n’ubw’ababana badasangiye ibitsina ko byaba ari “ihindagurika ry’imico y’ikiremwamuntu”.

Yavuze kandi ko mu gihe ababana bahuje ibitsina bakwemererwa gushaka abana barera “bishobora kugira ingaruka ku bana , , umuntu wese akeneye se w’igitsinagabo na nyina w’igitsinagore bashobora kumufasha kwimenya no kwiyubaka”.

Muri 2014, byavuzwe ko Papa Francis ubwo yari mu kiganiro, yavuze ko ashyigikiye amategeko yemerera abasangiye igitsina kubana, ariko abashinzwe gutangaza  amakuru mu biro bye bakaba barabihakanye aya magambo.

Mu 2018, Papa Francis yavuze ko arajwe ishinga n’abaryamana bahuje ibitsina mu bapadiri, kandi ko “ari ikibazo gikomeye”.


 

Leave a Reply

Your email address will not be published.