Papa Francis yateye utwatsi intumwa ya Amerika yifuzaga ibiganiro

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Papa Francis yanze kwakira mu biro bye Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, ku mpamvu avuga ko nta biganiro ajya agirana n’intumwa z’abiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Ku ruhande rwa Amerika, Pompeo yaherukaga gusohora inyandiko ivuga ko Kiliziya Gatolika iri gushyira mu kaga ububasha bwayo mu kumvikana n’Ubushinwa uko hashyirwaho Abasenyeri. Vatican yo ivuga ko uyu muhuro Amerika iyifuzaho, ugamije gushaka kwigarurira imitima y’abantu ngo Donald Trump azabashe gutsinda mu buryo bworoshye, amayora ateganyijwe mu kwezi kwa 11.

Mu mwaka wa 2018, Papa Francis yahaye uburenganzira Umuryango w’Abagatolika mu Bushinwa bwo kwishyiriraho abasenyeri. Gusa imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ntiyahwemye kuvuga ko abagatorika bagendera ku mabwiriza ya Vatican aho kugendera ku y’uyu muryango, bakomeje guhohoterw

Pompeo we agaragaza ko ibyo yashakiraga Papa Francis atari inyungu za politiki ahubwo ari ukurebera hamwe uko abagatulika bari kurengana barengerwa. Yagize ati”Nta hantu ubwisanzure bw’amadini bubangamiwe nko mu Bushinwa.”

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa(AFP) bivuga ko abadipolomate bakuru ba Vatican, Umunyamabanga wa Leta Karidinali Pietro Parolin na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Arkepiskopi Paul Gallagher, bavuze ko Papa Francis atazakira Pompeo. Kardinali Pietro yagize ati”Papa yamaze gusobanura neza ko atakira abanyapolitiki mu bihe by’amatora.

Yakomeje avuga ko uko bigaragara, uruzinduko rwa Pompeo rugamije inyungu za Politiki no kwikundwakaza ku bagatulika, ngo babone ko Amerika ibitayeho bityo bazabashyigikire mu matora. Ati”Ibya Vatican n’Ubushinwa ntacyo birebaho Amerika”.

Amatora ateganyijwe mu kwa 11, azahanganisha Perezida Donald Trump na Joe Biden aho ibihugu byanzi bya Amerika bisa n’ibishyigikiye Biden.

Leave a Reply

Your email address will not be published.