PAM yegukanye igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Igihembo cy’amahoro cyiritiwe Nobel cya 2020 kimaze guhabwa ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ku isi PAM/WFP, kubera umuhate waryo mu kurwanya inzara ku isi.

Komite itanga ibi bihembo byitiriwe Nobel ivuga ko PAM yabaye ingenzi mu muhate wo kurwanya ikoreshwa ry’inzara nk’intwaro y’intambara n’amakimbirane ku isi. Iki gihembo gifite agaciro ka miliyoni imwe y’amadorari, akabakaba miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Ku nshuro ya 101, uwegukanye iki gihembo yatangajwe na Norwegian Nobel Institute muri  Oslo.

WPF itoranyijwe mu miryango 107 n’abantu 211 bari baratanzwe nk’abakandida bazakurwamo uzahabwa iki gihembo uyu mwaka. Amategeko ya Nobel Foundation avuga ko urutonde rwa nyuma rw’abatoranywamo ugihabwa rudashobora gutangazwa mu gihe cy’imyaka 50.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO hamwe n’impirimbanyi yo kurengera ibidukikije Greta Thunberg bari mu bahabwaga amahirwe yo guhabwa iki gihembo, gusa ibyatangazwaga mbere byabaga ari ibihuha bidafite icyo bishingiyeho.

Mu mwaka wa 2019, iki gihembo cyahawe Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, wafashije kunga igihugu cye na Eritrea nyuma y’imyaka 20 bitumvikana.

Mu 2018, Dr Denis Mukwege wo muri DR Congo uvura indwara z’abagore, yahawe iki gihembo kubera ibikorwa byo kurwanya ifatwa ku ngufu ry’abagore rikoreshwa nk’igikoresho cyo mu ntambara. Iki gihembo yagisangiye na Nadia Murad, umu-Yazid uharanira uburenganzira bwa muntu.

 
Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika, nawe yatsindiye iki gihembo mu 2009 kubera “umuhate udasanzwe mu gukomeza ububanyi bw’amahanga y’isi n’imikoranire y’abantu”.

Abandi bazwi cyane bagihawe barimo uwahoze ari Perezida wa Amerika Jimmy Carter (2002), impirimbanyi y’uburenganzira bw’abana Malala Yousafzai (2014, gisangiwe), umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (2012), uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa ONU, Kofi Annan (2001, gisangiwe) na mutagatifu Tereza w’i Calcutta (1979).

Hari imyaka iki gihembo kitatanzwemo nko mu y’intambata 2 z’isi, gusa Ishyirahamwe Nobel Foundation rivuga ko iyo risanze muri uwo mwaka nta muntu ukwiye igihembo mu cyiciro runaka bitewe no kuba batijujr ibisabwa, kibikirwa umwaka utaha.

WFP igereranya ko ifasha abantu miliyoni 97 mu bijyanye n’amafunguro buri mwaka mu bihugu 88 byo ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.