ONU yanenze iyicwa ry’Ambasaderi w’Ubutaliyani

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye(ONU), Antonio Guterres, yavuze ko aneguye yivuye inyuma igitero cyahitanye Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kandi ahojeje imiryango y’abahaburiye ababo.

Umuvugizi we, Stephane Dujarric, yavuze kuri uyu wa Mbere ko Guterres yasabye leta ya Kongo gutangira iperereza ku bakoze icyo gitero ku bakozi ba ONU kandi bashyikirizwe ubutabera.

Yabwiye abanyamakuru ko agace ambasaderi yiciwemo karimo imitwe myinshi yitwaje intwato kandi ko hataramenyekana ababikoze.

Ambasaderi Luca Attanasio, yaguye mu mutego w’abantu bitwaje intwaro muri teritwari ya Nyiragongo, hafi y’igisagara cya Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa ONU yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abandi bantu babiri ari umutaliyani hamwe n’umushoferi w’umukongomani. Avuga ko icyo gitero cyari kigamije imodokari ebyiri za PAM zari zigeze ku bilometero 25 mu burengerazuba bushyira uburasirazuba bwa Goma. Nta mutwe urigamba iki gitero.

Ishami rya ONU ryita ku biribwa, PAM, rivuga ko abandi bantu babiri bapfuye n’abandi batari bake bakomerekeye muri icyo gitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published.