ONU isaba ko gereza ya Guantanamo yafungwa

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Itsinda ry’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye(ONU)zikurikirana iby’uburenganzira bwa muntu, kuri uyu wa Kabiri zatangaje ko zishimiye icyemezo cya Perezida Joe Biden cyo gufunga burundu gereza ya Guantanamo.

Iri tsinda ariko nubwo ryashimye icyo cyemezo,zirasaba ko ibyaha byakorewe muri iyo gereza bikurikiranwa ndetse bigahanwa hisunze icyo amategeko ateganya.

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika(White House),byatangaje mu ntangiriro y’uku kwezi ko Perezida Biden yifuza gufunga iyo gereza ya gisirikare cya Amerika,iri muri Cuba aho yashyizweho nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyabaye muri Amerika, kuwa 11 Nzeri 2001.

Abafungiwe muri iyi gereza biganjemo imbohe zafatiwe mu ntambara n’ibitero Amerika yagabye ku mitwe itandukanye y’iterabwoba ku isi.

Amatsinda abiri ya ONU ashinzwe gukurikirana ababurirwa irengero hamwe n’abafungwa hatubahirijwe ubutabera, bari kumwe n’inararibonye eshanu zigenga mu by’uburenganzira bwa muntu,bashimye icyo cyifuzo cya Amerika.

Izi nararibonye zisaba leta ya Amerika guhana abahungabanya uburenganzira bw’imfungwa 40 zisigayeyo ndetse n’abazikorera iyica rubozo. Basaba kandi ko abahohotewe bahabwa indishyi z’akababaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.