OMS itewe impungenge n’icyoreza gishya cya Ebola muri Kongo

UBUZIMA
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 18 Nyakanga 2020

Ishyirahamwe rishinzwe ubuzima ku isi OMS rivuga ko ritewe impungenge n’icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri Republika iharanira Demokrasi ya Kongo.

OMS ivuga ko icyo cyorezo ari cyo gikomeye cyane kimazekugaragara mu karere k’uburasirazuba bushyira uburengerazuba bwa Kongo.

Abantu mirongo itanu na batandatu ni bo bamaze kumenyekana ko banduye icyorezo Ebola mu ntara ya Equateur kuva icyorezo cyo giheruka cyatangazwaga ko cyarangiye mu kwezi kwa gatandatu.

Umuyobozi wa OMS mu karere ka Afrika, Dr Matshidiso Moeti, avuga ko bamwe mu banduye iki cyorezo gishya bari mu duce twa kure tugoye kugeramo.

Mu kwezi kwa gatandatu, abashinzwe ubuzima nibwojejwe batangaje ko iki cyorezo cya mbere kifite ubukana kurusha ibindi ko cyarangiye, mu ntara eshatu zo mu burasirazuba bushyira uburengerazuba, iki cyorezo kimaze guhitana abantu bagera ku 2287.

Leave a Reply

Your email address will not be published.