Omborenga uri mu bakinnyi b’imena ba APR FC, azamara ukwezi hanze y’ikibuga

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Omborenga Fitina ukinira inyuma ku ruhande rw’iburyo muri APR FC azamara ibyumweru bine atagaragara mu kibuga bitewe n’imvune yagiriye mu mukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinagamo n’iya Uganda, Uganda Cranes.

Nyuma yo kugirira imvune muri uwo mukino Omborenga yitaweho n’abaganga, basanga yaragize ikibazo mu kagombambari ahabwa ibyumweru bine binatumye atazagaragara mu mukino ikipe ya APR FC izakina na Etoile Du Sahel yo muri Tunisia.

APR FC irakina na Etoile du Sahel yo muri Tunisia ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, mu ijonjora ry’irushanwa rya CAF Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published.