Nyuma ya Huawei,Amerika ifatiye icyemezo gikomeye ikigo cya SMIC

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gutangaza ko yafashe icyemezo gikomeye cyo kutagurisha ibikoresho byayo mu kigo cy’Ubushinwa Semiconductor Manufacturing International Corporation (SMIC), gisanzwe gikora ibyuma bikoreshwa muri za mudasobwa hirindwa ko cyabyifashisha mu bya gisirikare.

Ibaruwa yashyizwe hanze n’ibiro bishinzwe ubucuruzi bya Amerika ejo ku wa Gatanu, ivuga ko ibigo bya Amerika bishaka kugurisha ibikoresho muri icyo kigo cyo mu Bushinwa bigomba kubanza kubisabira uruhusa kandi bikerekana n’impamvu byasabwe ibyo bikoresho.

Uku guhagarikwa kwa SMIC kuje gukurikira ibyabaye ku kigo cya Huawei, aho kuwa 15 Nzeri Amerika yahagaritse kugurisha ibikoresho bikenewe muri iki kigo na cyo igikekaho ubufatanye n’Igisirikare cy’Ubushinwa.

Mu kiganiro ikigo SMIC cyagiranye n’Ibiro ntangazamakuru by’Abongereza, cyavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza ubu itarabamenyesha iby’iki cyemezo ndetse kinavuga ko imikorere yacyo ntaho ihuriye n’iy’Igisirikare cy’Ubushinwa.

Si ubwa mbere Amerika ifatira igihugu cy’Ubushinwa ibyemezo bikakaye bigendanye n’ubucuruzi ndetse ikaba ari ingingo yagiye ituma ibi bihugu byombi, bisa n’ibishyamiranye mu gisa n’intambara y’ubucuruzi n’ishoramari.

Leave a Reply

Your email address will not be published.