Nyaruguru: Gitifu w’Akarere n’ushinzwe ibikorwa rusange bakurikiranweho ibyaha byo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 13 kamena 2020 rwatangaje ko rwataye muri yombi Ruzima Serge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru na Nsengiyumva Innocent wari ushinzwe ibikorwa rusange (Division Manager) bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwakira ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano.

Abakekwa ubu bafungiye kuri Station ya RIB ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

RIB yaboneyeho umwanya wo kwibutsa ko umutungo wa Leta ari ntavogerwa kandi itazihanganira umuntu wese uzawukoresha nabi kuko ugenewe iterambere ry’abaturarwanda bose ko atari uw’umuntu kugiti cye..

Ingingo ya 188 mu itegeko rigenga amasoko ya leta ivuga ko uhamijwe n’icyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Leave a Reply

Your email address will not be published.