Nyanza:Urubanza rwa ‘Sankara’ n’urwa Herman Nsengimana zahujwe

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuri uyu wa Kane tariki 1 Ukwakira 2020, Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwemeye ubusabe bw’ubushinjacyaha bwo guhuza urubanza rwa Callixte Nsabimana uzwi nka ‘Sankara’ n’urwa Herman Nsengimana, bombi bahoze ari abavugizi b’umutwe wa FNL.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko mu iburanisha riheruka Nsabimana yasabye ko urubanza rwe n’urwa Nsengimana zahuzwa n’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, ukiri kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu kiganoro cyatambutse kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida Kagame yavuze ko imanza zaba zizahuzwa mu gihe Rusesabagina we yemera ko ari mu bashinze umutwe wa FLN, ariko akavuga ko batawushinje bagamije ibikorwa by’iterabwoba, akemeza ko ibyaha byakozwe na wo we atabibazwa.

Biteganyijwe ko urubanza ruregwamo Sankara na Nsengimana, ruzaburanishwa kuwa 24 Ugushyingo 2020, i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.