Nyamagabe:Umukecuru yishwe akaswe ijosi

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Umukecuru warokotse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi witwa Mukamusoni Ancilla, wo mu murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe,yishwe akaswe ijosi n’abagizi ba nabi bataramenyakana.

Uwo mukecuru w’imyaka 63 y’amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Mbeho mu Kagari ka Nyanzoga,aho yabanaga n’umukobwa we ufite abana babiri.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2021,ubwo yari yazindutse yerekeza aho avuka mu murenge wa Kamegeri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Ndagijimana JMV, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mukecuru yishwe ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo ubwo yari yazindutse kare kare mu gitondo.

Yagize ati: “Umukobwa we babana ni we waduhaye amakuru ko Mukamusoni yari yazindutse saa kumi za mu gitondo agiye iwabo aho avuka. Yiciwe mu mudugudu wa Rusenyi, bivuze ko yari amaze gukora nk’urugendo rw’isaha imwe.”

Aho yiciwe ni aho Akarere ka Nyamagabe gahurira n’aka Huye. Kugeza ubu ntiharamenyekana abamwishe, ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kugira ngo batahurwe.

Gitifu Ndagijimana yakomeje avuga ko bitaramenyekana neza niba urupfu rwe hari aho ruhuriye no kuba yararokotse Jenoside, ariko biri gukorwaho iperereza.

Ati “N’amakuru yatangwaga n’abaturage ndetse na Komite ya Ibuka ahamya ko nta kibazo yari afite na kimwe. Yari abanye n’abaturage neza kandi n’abo bagiye bagirana imanza bo mu muryango yari yarabaretse yarimutse yaragiye kwiturira ahe yiguriye ku giti cye.”

Yongeyeho ko iperereza rikomeje no gukorwa kuri uwo mukobwa we batari babanye neza.

Yasoje asaba abaturage gukomeza ubufatanye mu gucunga umutekano no gutungira agatoki inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ababa bakekwaho gukora urugomo n’ubugizi bwa nabi.

Umurambo wa Mukamusoni wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published.