Nyamabuye:RIB yataye muri yombi Padiri ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17

IYOBOKAMANA MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Padiri Jean Baptiste Habimfura wo muri Paruwasi Ntarabana , Diyosezi ya Kabgayi aho akurikiranweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko.

RIB ivuga ko uyu mwana w’umuhugu wasambanijwe na Padiri yari asanzwe akorera abapadiri kuri Paruwasi ya Ntarabana.

Nk’uko RIB ibimenyesha kandi ngo uyu Habimfura Jean Baptiste yafatiwe ku mupaka wa Rusumo mu burasirazuba bw’u Rwanda agerageza gucika ubutabera bw’u Rwanda.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko Padiri Habimfura afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Nyamabuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.