Nubona ibi bimenyetso 7 uzamenye ko urukundo urimo ntaho rwerekeza

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Rimwe na rimwe umukobwa cyangwa umusore yibwira ko ari mu rukundo nyamara wareba neza neza ugasanga ibyo we yita urukundo,ari umubano udafatika ndetse udafite iyo uva n’aho ugana.

Bimwe mu bigaragaza urukundo rudafatika ni uko uyu munsi ruba rushyushye ariko umunsi ukurikiyeho ugasanga byahinduye isura ndetse rusa n’uratarigeze kubaho. Urukundo rudafatika kandi ni rwa rundi rutabasha kwihanganira ibigeragezo. Ikindi kiruranga ni uko nta gitekerezo cyo gushinga urugo umusore n’inkumi bakundana baba bafite.

Dore ibimenyetso biranga urukundo rudafatika :

  1. Kutamenya niba nawe ubwawe ukunda umukunzi wawe

Iyo umusore cyangwa umukobwa akibaza niba amarangamutima agaragariza mugenzi we ari urukundo cyangwa ari agahararo bikamuyobera,nta ho urukundo rwabo ruba rugana. Niba rero nawe ubwawe utazi ibyo urimo ni uko urukundo mukundana rudafatika.

  1. Kwizerana no kwiyumvanamo birabura

Kugira icyizere no kwiyumvanamo hagati y’abakundana n’ibintu by’ingenzi cyane mu rukundo. Kuba rero utazi neza niba umukunzi wawe agukunda by’ukuri, kuba utazi neza uko agufata, kuba ushidikanya niba ari wowe wenyine akunda, n’ibindi bisa na byo bishobora kukwereka ko urukundo mukundana rudafashije.

  1. Kuvugana no kubonana gake kandi mufite uburyo

Bimwe mu bintu biranga urukundo nyarukundo,harimo kuvugana no kumenya uko mugenzi wawe ameze. Icyo mu ndimi z’amahanga bita ‘communication’ ni ingenzi cyane. Niba rero mutagira igihe gihoraho cyo kuganira no kumenya amakuru ya buri umwe, urukundo rwanyu tangira urugireho amakenga. Ntawakumva uburyo bwakwira cyangwa igihe runaka kigashira utazi amakuru n’uko umukunzi wawe amerewe. Icyo gihe ibyo murimo ntibyakwitwa urukundo.

Mbere iterambere ritaraza nibwo byagoranaga ariko nabwo abakundana bohererezanyaga amabaruwa cyangwa bagasurana uko babishobojwe. Kuri ubu ‘communication’ yaroroshye kuburyo bitagoranye kurara umenye uko umukunzi yiriwe yemwe mukaba mwagirana n’ikiganiro n’ubwo mutandukanyijwe n’intera ndende. Niba biba rimwe na rimwe, harimo ikibazo.

  1. Nta bihe byiza mugirana

Biragoye ko abantu bakundana urukundo rudafatika bagirana ibihe byiza . Aha ndashaka gusobanura byabihe bitibagirana, wicara ukibuka ukumva uhise ukumbura umukunzi wawe, byabihe bituma urukundo rwanyu rurushaho kugira ingufu.

  1. Guhora mushwana munashinjanya amakosa

Kutumva ibintu kimwe mu rukundo cyangwa mu mubano ni ibintu bibaho kandi ntakabuza bigomba kubaho kuko ntabwo iteka abantu bahuza byose. Ikigaragaza ko muri mu rukundo nyarukundo ni uko iyo hari icyo mutumvikanyeho cyangwa hari aho mugonganye, mugira uko mukemura ibibazo vuba kandi mu mutuzo. Ariko niba wowe n’umukunzi wawe muhora mushwana bihoraho kandi bikagorana kwiyunga ni uko urukundo rwanyu rudafatika.

Niba ufite umusore cyangwa umukobwa mukundana, uyu munsi urukundo rukaba rushyushye ariko ejo rukazima kandi iteka mugapfa udukosa duto , menya ko urukundo rwanyu ntaho rugana. Binabayeho mukabana, urugo rwanyu ntirwazamara kabiri cyangwa mukajya muhora mu ntonganya.

  1. Umukunzi wawe si byose kuri wowe

Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza urukundo rudafatika. Ubusanzwe umuntu ukunda by’ukuri aba ari byose kuri wowe , asobanura byinshi mu buzima bwawe. Ni hahandi wumva mutatandukana ndetse ko bibayeho byakuvuna umutima. Ariko mu rukundo rudafatika, uba wumva umusore/umukobwa mukundana niyo mwatandukana nta gihombo waba ugize, ko adahari ubuzima bwawe bwakomeza nta mpungenge.

  1. Nta cyerekezo

Urukundo rufatika rugira icyerekezo n’intego. Abantu bakundana urukundo nyarukundo bagaragarizanya amarangamurima nta mbereka, hejuru y’uko bakundana, baba bafitanye ubushuti bufatika,…Mugihe mu rukundo rudafatika abakundana bagaragarizanya amarangamutima gake gashoboka , nta hazaza, nta ntego bafite cyangwa icyerekezo cy’urukundo rwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.