Ntuzamushake umukobwa ufite iyi mico

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umukobwa ashobora kuba ari mwiza, akunda gusenga ndetse wumva unyuzwe igihe muri kumwe ariko ibyo byose ntibibe bimugira umugore mwiza mwakubakana urugo.

Hari abakobwa benshi baba bazi umukino wo gukundana, barangwa n’amagambo asize umunyu ndetse bakanabirusha abenshi mu bahungu, nyamara ugasanga hari izindi ngeso abantu birengagiza zatuma kubaka na we biba biri kure nk’ukwezi. Ibi bintu nubibona ku mukobwa mukundana, uzitondere guhubukira gushinga urugo na we.

  1. Niba atiyoroshya

Ntuzigere na rimwe utekereza kubana n’umukobwa uticisha bugufi muri bagenzi be cyangwa kuri wowe bwite. Kwicisha bugufi si ukwiyima agaciro ahubwo ni ukutiremereza ngo wumve ko urenze abandi. Nushinga urugo n’umukobwa w’umwibone, ni kenshi cyane uzajya wisanga mu makimbirane yagiranye n’abandi kandi we akagusaba kubyivangamo no kumurwanirira aho gusuzuma uruhande rwe.

Umugore  w’umwibone ahitamo kuba aho ashaka kuba. Ibiruhuko bye abimarana n’abo ashatse kandi ashakisha uburyo bwo kukubabaza no kukuryoza kuba icyo yifuje kitagezweho. Umugore nk’uyu ashora amafaranga mu byo ashatse kabone n’ubwo yaba ari imishinga idafitiye urugo rwanyu akamaro.

  1. Niba ahora agusaba

Ukuri kuriho ariko kandi kubabaje, nuko hari abantu benshi bahora bumva batanga ku bw’ineza ariko hakaba hariho n’uruhande rw’abumva bahora basaba ndetse igihe abo basabye batabahaye bakabibangira. Abantu batanga ntibajya bicuza kuba mu rukundo n’abasabyi kuko gutanga bibaba mu maraso kandi bikabashimisha, gusa hari igihe utanga na we azakenera guhabwa.

Nk’uko ibihe bihinduka, utanga hari igihe ahura n’ikibazo nk’uburwayi bw’igihe kirekire cyangwa kwirukanwa ku kazi, bikaba ngombwa ko ibyo yatangaga bigabanuka cyangwa bivaho burundu. Ese muri iki gihe, abamenyereye guhabwa baziga gutanga? Inshuro nyinshi, igisubizo kibabaje ni oya. Uwamenyereye guhabwa iki gihe aranyerera akivana mu rukundo cyangwa aho gushaka igisubizo akereka abandi ko abaye umunyantege nke akeneye gufashwa cyane ko uwamufashaga aba atakibibashije, ikintu cyongerera umwe watangaga ibibazo aho kubigabanya.

Gushyingiranwa n’umukobwa ukunda ibintu, ni nko kwicara ku gisasu kizaguturikana igihe runaka kuko biba bisa naho umwijeje ko utazigera umukeneraho ubufasha cyangwa we atazabugukeneraho ngo abubure. Burya si ukwikunda gushaka umukobwa ukunda gutanga kurusha guhabwa, ahubwo ni ubwenge. Ni ubuhanga bwo gutegurira ahazaza heza urubyaro muzibaruka mwembi.

  1. Niba aba mu isi y’imbuga nkoranyambaga aho kuba mu isi ya nyayo

Isi nshya y’ikoranabuhanga yazanye impinduka nyinshi niba atari ingorane nyinshi. Porogaramu za mudasobwa na telefoni nka Whatsapp na Facebook, byatumye abantu benshi bahindura ibyo bitagaho kuko umwanya munini ushira bohererezanya banakira ubutumwa kuri izi mbuga nkoranyambaga.

Ni ikosa ribi cyane gushaka umukobwa wamaze guta isi ya nyayo, ubuzima bwe akabwegurira Instagram, Whatsap na Facebook atabikoresha ngo yinjize amafaranga ahubwo agamije kurema uwe muryango kuri izi mbuga. Uyu mukobwa igihe cye kinini azakimarana na telefoni ye aho kukimarana nawe, uzabaho mu buzima busa no guhangana n’amamiliyoni y’abo bandikirana kandi ntuzabatsinda.

  1. Niba atagira ubuntu

Ubushakashatsi bwagaragaje kugira ubuntu nk’imwe mu nkingi 2 za mwamba zituma abashakanye babaho ubuzima burimo ibyishimo. Ubuntu ntibujya busaza, imibiri irahinduka, ubwiza burashira, amafaranga aragabanuka ariko kugira ubuntu ntibijya birangira ahubwo birushaho kwiyongera.

Nuhitamo umukobwa ugira ubuntu, ubuzima bwawe bwose uzabaho usabirwa imigisha n’abo yagiriye neza. Abakobwa bagira ineza, barabikunda kandi bibaha ibyishimo. Ese umukobwa mukundana ajya agerageza gutera abandi imbaraga iyo babuze ibyiringiro? Ese agerageza gufasha abandi gusohoka mu bibazo cyangwa abagira inama zituma ibyo barimo bibakomerana?

Ubugwaneza ni umuturanyi w’ibyishimo kandi ni benshi bifuza kuzagira urugo rurangwa n’ibyishimo. Aha ni ahawe ho kumenya uwo wifuza kugira umugore, ibyishimo bizagwira iwawe nushaka umugore ugira umutima w’ineza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.