Noteri Uwitonze Nasira afunzwe azira gufasha Miss Elsa

IMYIDAGADURO MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihuu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze Miss Iradukunda Elsa,Notaire wamufashije ku nyandiko mpimbano na we yafunzwe.

Ku munsi w’ejo ni bwo RIB yatangaje ko Miss Iradukunda Elsa, Nyampinga w’u Rwanda 2017,yatawe muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano no kubangamira iperereza bifitanye isano n’ibyaha Ishimwe Dieudonne (Prince Kid) akurikiranyweho.

Uyu mukobwa bivigwa ko yashatse Notaire wigenga akanyura mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye abasaba kuvuguruza ubuhamya bari batanze ku ifungwa rya Prince Kid.

Uyu mukobwa na we hakaba haragiye hanze inyandiko ye ivugwa ko nta hohoterwa yakorewe na Prince Kid ndetse ko n’ibyo yari yemerewe muri Miss Rwanda byose yabibonye, asinyaho ndetse na Notaire witwa Uwitonze Nasira arabisinyira ashyiraho na kashe ye, hari mu rwego rwo kugira ngo Prince Kid imbere y’Urukiko azagaragare nk’umwere.

Uyu mugore na we akaba yamaze gufungwa akaba na we afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.

Amakuru avuga ko Miss Iradukunda Elsa yari afitanye umubano wihariye na Prince Kid ndetse ko bari no mu mishinga yo gutegura ubukwe mu minsi ya vuba kuko ngo uyu musore yari yaranafashe irembo.

Ishimwe Dieudonné [Prince Kidi] uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi ku wa 25 Mata 2022 akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.