Nigeria:Yakatiwe urwo gupfa nyuma yo kwivugana abagore 9 abanize

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Urukiko rukuru rwo mu mujyi wa Port-Harcourt mu majepfo ya Nijeriya, rwaciriye urwo gupfa umugabo yahamwe n’icyaha cyo kwicira abagore mu mahoteri atandukanye.

Umugabo Gracious David West yafashwe umwaka ushize ashinjwa kwica abagore 9 mu mezi 3 gusa, mu byumba by’amahoteri, ikintu cyazamuye umujinya w’Abanyanijeriya.

Uyu mugabo bivugwa ko yafashwe agiye kwica umugore wa 10, Imana ikinga ukuboko, urukiko narwo rumukatira urwo gupfa.

Mu bwicanyi bwa West, ngo yiyitaga umusirikare ukomeye, agashukashuka abagore ababwira ko abaha agatubutse, bagera muri hoteli akabaha ibiyobyabwenge, akabasambanya nyuma akabica abanigishije amashuka.

Uretse aba bagore, Igipolisi cya Nijeriya kivuga ko West yemeye ko hari n’abandi bagore batandatu yiciye mu duce twa Abia, Imo, Edo, Lagos na Edo, gusa byo nta gihano yabiherewe kuko nta gihamya bifite.

Nta mpamvu igaragara yaba yarateraga West kwica aba bagore biganjemo abicuruza, gusa mbere yo kubica ngo yabanzaga kubambura ibintu by’agaciro nk’imikufi, amakarita ya banki n’ibindi. Igipolisi kivuga kandi ko West yakoranaga n’agaco k’abagizibanabi kitwa Greenlanders, gakorera mu ntara ya Niger-Delta ahasanzwe hazwiho kugira peteroli nyinshi.

Mu buhamya bw’uwitwa Benita Etim w’imyaka 23, na we ubeshejweho no gukora uburaya, yabwiye BBC ko uyu mugabo yagerageje kumwica Imana igakinga ukuboko. Yagize ati”Ubwo twari muri hoteli, yamboshye amaboko n’amaguru anamfunga umunwa akoresheje amashuka. Televiziyo yari yayifunguye kandi moteli yatsa amatara iri guhindira hafi y’icyumba twarimo”.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kumutakambira no kugerageza gutabaza, West yahise afata telefone ye arasohoka ntiyagaruka. Benitha yatabawe n’abakozi ba hoteli mu gitondo akiziritse.

Hategerejwe ko umwanzuro w’urukiko ushyirwa mu bikorwa mu gihe nyiri hoteli yabereyemo ibi byaha Igipolisi cyamurekuye, nyuma yo kubona ko ntaho ahuriye n’urupfu rw’aba bantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.