Nigeria:Abanyeshuri b’abakobwa amagana bashimuswe

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Abakobwa amagana bo mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Jengebe, bongeye gushimutwa bakuwe mu mashuri bigagamo,nk’uko byemezwa n’amakuru ava mu ntara ya Zamfara yo mu burengerazuba bwa Nigeria.

Nubwo hataramenyekana imibare ya nyayo y’abashimuswe,ababibonye bo bavuga ko barenga magana atatu. Bivugwa ko abantu bitwaje intwaro bagenza amaguru,bateye iryo shuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Jangele mu masaha ya kare cyane yo kuwa Gatanu, bararasa bananyuruza abo bakobwa babakura mu buryamo bwabo.

Umwe mu barimu wabonye icyo gitero yavuze ko ku bana 421bahigaga,kugeza ubu abamaze kuboneka ari 55 gusa.

Amasaha make nyuma y’icyo gitero, ababyeyi batangiye kurundana kuri iryo shuri babaza aho abana babo bari n’icyababayeho.

Kugeza ubu,nta mutwe urigamba kugaba icyo gitero no gushimuta abo banyeshuri,gusa Zamfara yari isanzwe ari imwe mu ntara zikomerewe cyane n’ibikorwa by’imitwe inyuruza abantu kugira ngo isabe amafaranga mbere yo kubarekura,aho cyane cyane batera ibigo by’amashuri.

Igitero nk’icyo cya vuba cyaherukaga igihe abanyeshuri n’abarimu bagera kuri mirongo, banyuruzwaga bavanywe kw’ishuri ry’abahungu mu ntara ya Niger,iri hagati na hagati muri Nigeria. Nyuma y’icyumweru gishize na n’ubu ntawe uzi amarengero yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.