Nigeria: Abana batandatu bahitanywe na bombe

UBUZIMA
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 19 Nyakanga 2020

Polisi ya Nigeria iratangaza ko abana batandatu bapfuye bahitanywe na bombe, abandi batanu barakomereka cyane.

Ibyo byabaye ku mugoroba w’ejo ku wa gatandatu mu ntara ya Katsina hasanzwe ariho umukuru w’icyo gihugu akomoka.

Ibitero bya bombe muri iyo ntara ni ibintu bitari bimenyerewe cyane.

Amakuru atangazwa na polisi yo muri iyo ntara avuga ko icyo kibombe cyaturikiye mu karere kitwa Yammama igihe abana bagitoraga bagisanze mu murima w’umuntu, bagatangira kugikinisha batakizi.

Abo bana bari hagati y’imyaka icyenda na cumi n’ibiri, batanu muri abo batandatu bapfuye bose bakomoka mu muryango umwe.

Ntiharamenyekana uburyo icyo kibombe cyageze muri uwo murima, ariko abategetsi bavuga ko barimo bakora iperereza.

Hagati aho,uburasirazuba bushyira uburengerazuba bw’icyo gihugu hakunze kugaragara imitwe yitwaje intwaro ishimuta abantu igasaba amafaranga ngo ibarekure ndetse n’amatungo atandukanye.

Ariko ibitero bya bombe ni ibintu bidakunze kugaragara cyane muri ako karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published.