Nick Minaj yibarutse imfura ye

IMYIDAGADURO MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuraperikazi Onika Tanya Maraj, uzwi cyane nka Nick Minaj, yibarutse imfura  ye y’umuungu ku myaka 37 y’amavuko.

Iki cyamamare mu njyana ya ‘Rap’ haba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika no ku isi muri rusange, yibarutse nyuma y’igihe ashyira amafoto hanze ngo yereke abafana be uko inda imeze anabakumbuze kwakira umwana we.

Bitandukanye n’ibindi byamamare, Nick Minaj ntiyamenyekanye mu rukundo n’abasore benshi ndetse bake barimo Keneth Petty babyaranye, bamaranaga igihe.

Nick Minaj abana na Keneth Petty nk’umugabo n’umugore kuva mu mwaka wa 2019 nyuma y’umwaka umwe atangaje ko bakundana nubwo byahwihwiswaga na mbere.

Uyu muryango wakiriye umwana nyuma y’amezi 2 gusa Nick Minaj atangaje ko atwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published.