Nick Minaj n’umugabo we Kenneth Petty bari mu mazi abira ku bw’urubanza baregwamo ihohotera rishingiye ku gutsina

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuraperikazi Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty, bari kuregwa mu rukiko n’umugore ushinja Petty kugerageza kumufata  ku ngufu mu mwaka wa 1994.

Uyu mugore w’imyaka 43 y’amavuko, yatanze ikirego avuga ko Minaj n’umugabo we bamujujubije bagerageza gutuma akuraho ibirego bye, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Petty yafunzwe imyaka ine n’amezi atandatu nyuma yo kwemera ko koko yagerageje gufata uwo mugore ku ngufu igihe yari akiri umwangavu.

Mu 2020, Ketty yatawe muri yombi kubera ko atiyandikishije nk’uwakoze ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu kirego cyatanzwe mu rukiko rw’akarere i New York, uwo mugore avuga ko Madamu Minaj yemeye kumuha $500,000 (agera kuri miliyoni 503 mu mafaranga y’u Rwanda) ayanyujije ku wundi muntu, na we agakuraho ibirego ashinja Petty.

Icyo kirego kivuga ko nyuma gato yuko Petty atawe muri yombi mu 2020, uwo muntu yahaye Minaj nimero ya telefone y’uwo mugore. Bivugwa ko Madamu Minaj yahamagaye uwo mugore akamwemerera kumutwara mu ndege we n’umuryango we akabajyana i Los Angeles mu gihe yari kuba “amufashije”.

Icyo kirego cyagejejwe mu rukiko, kivuga ko ubwo busabe bwe yabwanze.

Uwo mugore anavuga ko yanze ibyo Madamu Minaj yamusabaga byuko ushinzwe ibikorwa byo kumwamamaza yari kwandika umushinga (draft/brouillon) w’itangazo rikuraho icyo kirego.

Nkuko biri mu nyandiko ikubiyemo ikirego, bivugwa ko uwo mugore yabwiye Madamu Minaj ati: “Hagati yacu nk’abagore, ndashaka ko umenya ko ibi byabayeho”.

Uwo mugore anavuga ko hashize iminsi yanze ibyo Madamu Minaj yari yamwemereye, we n’umuryango we “bibasiwe bikomeye no guhamagarwa kuri telefone byo kubajujubya ndetse no gusurwa n’abo batatumiye”.

Uyu mugore yongeraho ko kuva mu kwezi kwa gatanu mu 2020 atarongera gushobora gukora akazi ke “kubera agahinda gakabije, kuba igikange, kwimuka bya hato na hato, kujujubywa ndetse no gushyirwaho ibikangisho” n’umuryango wa Madamu Minaj n’abakorana na wo.

Icyo kirego cyagejejwe mu rukiko – gisaba impozamarira itatangajwe agaciro – gikubiyemo ko uwo mugore abayeho mu bwihisho kubera gutinya ko yakwihimurwaho n’uwo muryango.

Itsinda ryunganira umuhanzi Minaj mu mategeko nta cyo rirasubiza kuri ibi birego, nkuko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibivuga.

Urugendo rw’urukundo rwa Minaj na Petty rwatangiye mu 2018,aho mu 2019 batangazaga ko bashakanye. Kuri ubu babyaranye umwana w’umuhungu ufite amezi 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published.