Niba ubonye ibi bimenyetso kuramo akarenge uyu mukobwa ntakigukunda

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Birababaza cyane kubona uwo wakundaga ahinduka ubireba nyacyo wabikoraho. Iyo umukobwa atangiye guhagarika gukunda, bisa nk’aho isi igeze ku iherezo. Dore  ibimenyetso bishobora kukwereka ko umukobwa wakundaga yatangiye gucogora mu rukundo rwanyu.

1.Kuba atakikwitaho bihagije

Iyo umukobwa cyangwa umugore atakigukunda, uburyo bwo kukwitaho bupfa gahoro gahoro ubireba. Ntaba agishishikajwe no kumenya amakuru yawe no kukwitaho birakendera ku buryo umunsi ushira ataguhamagaye cyangwa ngo akoherereze n’ubutumwa bugufi.

  1. Kutakwiyumvamo nk’uko byahoze

Iyo umukobwa ari mu rukundo, aba yumva umusore bakundana ari we mwiza mu bandi bose. Ariko iyo atakimukunda, aba yumva ari usanzwe kuri we, n’ubwo yagerageza gusa neza gute, akomeza kubona nta kidasanzwe uwo muhungu kimuriho kuko aba atakimwiyumvamo na mba. Ibi iyo bibaye umuhungu uzi ubwenge arabimenya kuko umukunzi we aba amwereka ko atagitewe ishema na we.

  1. Kugenda gake muri gahunda mugirana

Iyo umukobwa akiri mu rukundo, ashyira imbaraga mu rukundo rwanyu, ariko iyo atangiye kugenda biguruntege mu gushaka icyateza imbere urukundo rwanyu, musore menya ko umwanya urimo atari uwawe kuko uwo mukobwa atakigukunda nka mbere.

  1. Kuvugana birakendera

Uburyo bw’itumanaho hagati yanyu, butangira kugabanuka, aho mwajyaga muvugana amasaha menshi, mukaganira museka biburirwa irengero kuko atakigukunda ntanatuma umenya amakuru ye, ahubwo uba nk’umuntu mushya kuri we kandi agahora ahuze.

  1. Ibyiyumvira byawe ntabiha agaciro

Iki na cyo ni ikindi kimenyetso cyakugaragariza ko umukobwa mwakundanaga mutakiri kumwe. Atangira kujya akora ibintu byose atitaye kuko uri bwiyumve, ndetse n’amarangamutima yawe niba wishima cyangwa ubabara ntabyitaho.

  1. Ibyo umukorera ntibikimufasheho

Iyo umukobwa atakiri mu rukundo nawe cyangwa kugukunda byaragabanutse, usanga atakita cyane ku byo umukorera mu gihe mbere utuntu duto wamukoreraga twamushimishaga cyane. Aha naho kuko atakiri kukwiyumvamo, n’iyo wamukorera ibikomeye gute ntaba abyitayeho habe na gato.

  1. Buri gihe kuvugana bituruka kuri wowe

Iyo umukobwa ari kugenda akwanga usanga iteka ari wowe ushyira imbaraga mu kuvugana kwanyu kuko we biba bitakimufasheho hakaba n’ubwo atakwitaba kandi ari wowe umwihamagariye. Iyo ugize umugisha akakwitaba, azakubwira ko ahuze hari ibyo ari gukemura ari bukumenyeshe naboneka, ushiduke atongeye kuboneka.

  1. Nta kintu cyihariye akigukorera

Umukobwa utakiri mu rukundo, ntaba akigira umuhate wo kugukorera udushya. Kukwitaho no kukwereka ko ukunzwe ntibiba bikimuraje ishinga.

  1. Ntagishaka kukubwira ibye

Iyo umukobwa ari mu rukundo, ahora akubwira byinshi kuri we, akakubwira gahunda ze bwite, ariko iyo yatangiye kugabanya urukundo no kukubwira gahunda ze birahagarara.

  1. Ntaba ashaka ko muhurira mu ruhame

Umukobwa uri kukwanga ntabwo aba agishaka ko hari aho muhurira. Ibirori byawe ntabyitabira kandi n’ibye akumvisha buryo ki bitari ngombwa ko uhaboneka. Mu kuri, ntaba agishaka ko hari ababona ko mukundana cyangwa mufitanye umubano udasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.