Ni gute wakwibagirwa umukunzi wawe wakubabaje akakwanga ukikomereza ubuzima?

MURWANDA URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 30 Kamena 2020

Kubengwa ni kimwe mu bikorwa bibabaza cyane umutima w’uwabikorewe kuko kwibagirwa ibyiza umuntu yanyuzemo bigorana cyane, bigatuma uwabikorewe akomeza guhatiriza cyane cyangwa bagacyocyorana kubera ko ntarukundo ruba rugihari ahubwo hari agahinda kuje umutima. Kuko urukundo rudahatirizwa rero, burya iyo ruhari biba ari byiza ariko niyo rurangiye ubuzima burakomeza.

Nifashishije imbuga zitandukanye za murandasi(Internet) zandikwaho ubushakashatsi ku rukundo nk www.rd.com cyangwa www.medium.com, nabakusanyirije bimwe mu bintu byafasha uwabenzwe cyangwa uwabuze umukunzi we mu kwiyibagiza ibihe byahise agatangira urugendo rushya mu gihe bibaye ngombwa cyangwa ari byo akeneye. >>>Komeza Hasi



1.Kwishimisha uhugira mu kazi kawe cyangwa no guhugira nko ku gakino cyangwa akantu ukunda kagushimisha nko kwandika cyangwa gushushanya, na byo byakwibagiza ibyakubayeho.

2. Ushobora kuba warababajwe cyane kandi ushaka kwibagirwa ibyabaye ukaba udashaka umutwaro w’agahinda cyangwa ushaka ko umubabaro ufite wagenda, ukeneye kurira kugira ngo ukire. Kurira ni inzira ituma umubiri urekura amarangamutima. Irinde rero gufata ayo marira kuko ari intambwe ya mbere yagufasha kwibagirwa ibyabaye.

3. Gusiba cyangwa gushyira kure amafoto mwifotozanyije : Uwo mwakundanaga gusiba amafoto mufitanye na byo ni ingenzi mu byagufasha kuko bizatuma utongera gukomeza kuyitaho ngo wibuke buri gikorwa cyabaye igihe mwakundanaga.

4. Igihe cyahise biragoye kukibagirwa, cyane cyane iyo watandukanye n’umukunzi. Niba ushaka kwibagirwa shaka ibyo uhugiramo kuko nuba uri muri byinshi ntuzabona umwanya wo gutekereza ku byahise cyangwa ku muntu mutari kumwe.

5. Burya ikintu kiza cyagufasha cyane kubyibagirwa ni uko waba kumwe n’inshuti zawe za hafi zigukunda bishobora kukwibagiza mu buryo bworoshye ibyakubayeho.

6. Burya agahinda kukarwanya bisaba ko nawe uba umeze neza muruhame, niyo mpamvu mu gihe ibi bikubayeho, kugira ngo wibagirwe, gerageza kwiyitaho kandi unarya neza. Numera neza ku mubiri no mu bitekerezo byawe bizagenda neza, uzatekereza neza.

7. Wowe n’umukunzi wawe burya mutandukana hari byinshi muba mwarasezeranye. Ni igihe cyo kubyibagirwa ukabisiba mu mutwe wawe. Ibagirwa ibyo byahise kugira ngo utangire gutekereza ku bizaza bizagufashe gukuza imitekerereze.

8.Nyuma yo kunyura muri izi nzira zose, ukeneye kongera kugira inshuti kuko ukeneye gukira, shaka umuntu wo kukwibagiza ibyabaye.



Kwibagirwa ibyakubayeho biragoye cyane kuko ntibyoroshye gutekereza ku mukunzi wawe mwatandukanye ndetse n’ibihe mwagiranye. Niwubahiriza izi nama nkugiriye bizagufasha kuko ni ingenzi ko ubuzima bukomeza na nyuma y’uko mutandukana.

Agahinda k’urukundo karababaza cyane cyane iyo mwashwanye.
Reka kwigunga ahubwo ikiza waba kumwe n’inshuti zawe za hafi zigukunda



Leave a Reply

Your email address will not be published.