Ng’ibi ibinyoma abakobwa babeshya abasore bakundana

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Ni kamere y’abakobwa cyangwa abagore kuvuga inkuru baziryoshya akenshi bitewe n’amagambo bongeramo atari ay’ukuri cyangwa inkuru mpimbano bacomekeranya n’iz’impamo bakazibyazamo ikintu gisa n’ubuvanganzo bwengetse.

Hari igihe umukobwa aba ashaka kukwigarurira ndetse no kugutera ishyari akakubwira ukuntu yahuye n’umusore agatangira kumukabakaba kuva ku mutwe kugera ku mano, akakubwira ukuntu uwo musore yamwishimiye kandi mu by’ukuri wenda bahuje amaso akamwenyura gusa.

Dore urutonde rw’ibinyoma bitandukanye abagore bakunda kubwira abagabo babo,  bimwe muri ibi binyoma nubwo bitagira icyo byangiza ariko ntibibibuza kwitwa ibinyoma.

  1. Kubeshya kugira ngo umugabo amererwe neza

Ubusanzwe umugabo wese ashimishwa no kubona ko atunze umugore we ndetse agashimishwa bikomeye no kuba ashobora gutanga ubufasha mu gihe umugore abukeneye. Iyi rero ni yo mpamvu abagore bakunda gukabiriza ibintu, n’ibidakomeye bakabigira byacitse kabone n’ubwo baba bashoboye kubyikorera, iyo umugabo atanze ubufasha biramunezeza cyane.

  1. Umubare w’abasore bakundanye

Abagore aho bava bakagera bakunda guhisha abakunzi babo umubare w’abasore bakundanye, buri mugore atekereza ko aramutse abwiye ukuri mugenzi we ku byerekeye umubano we wa kera bishobora gutuma batandukana, aha rero abagore bahitamo guhisha ukuri gusharira aho kugira ngo babure abo bakunda.

3.Umubare nyawo w’amafaranga bakoresheje bahaha

Iyo umugore yagiye guhaha, birashoboka rwose ko atazavuga umubare nyawo w’amafaranga yakoresheje, impamvu ni uko rimwe na rimwe bakoresha amafaranga menshi bagura utuntu twinshi ariko bakibaza icyo bayakoresheje bakakibura, aha rero baba bafite impungenge z’uko nibavuga ukuri bari buyoberwe aho amafaranga yagiye bagahitamo kubeshya.

  1. Babeshya abakunzi babo ko basa neza
     
    Inshuro nyinshi abagore ntabwo ari abizerwa kuko bakunda kubeshya abo bakunda, urugero mu gihe umugabo avuye muri salon bakamwogosha nabi ariko we akaza yishimiye ko asa neza, icyo gihe umugore amubeshya ko asa neza kugira ngo atabangamirwa ariko uko biri kose ibyo ni ibinyoma n’ubwo ntacyo bitwaye.

Ivomo: Journaldesfemmes.fr

Leave a Reply

Your email address will not be published.