Ng’ibi ibibi byo kugereranya “Couple” yawe n’izabandi

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Bikunze kugaragara cyane aho abantu bamwe bagereranya urukundo bakundana n’abakunzi babo cyangwa se abashakanye bakagereranya imibanire yabo n’iy’abandi. Ibi nyamara n’ubwo bikorwa nkaho ari byiza, bishobora kukwangiriza iterambere ryawe mu rukundo ndetse n’imibanire yawe ikarushaho kuba mibi kuruta uko wumvaga bizayigira myiza.

Dore impamvu udakwiriye na busa kwigereranya n’abandi mu rukundo cyangwa imibanire hagati yawe n’uwo mwashakanye:

  1. Bigabanura urukundo

Guhora uhangayikiye kumera nk’abandi nyamara nabo bagirana ibibazo bishobora kuzambya umubano ukaba mubi kurusha uko wari umeze.

  1. Ibyo wigana ntuba uzi ko ari ko biri 100%

Guhora uhangayitse ko urukundo rwawe n’umukunzi wawe rutameze nk’urwabo  ushaka kwigereranyaho,hari icyo ukwiriye kuzirikana. N’ubwo abo uba ubona ushaka kumera nkabo baba bishimanye ariko ibyabo byose ntabwo ubizi. Bashobora kuba bagirana amakimbirane, ibibazo bikomeye, ariko bagera hanze bakabihisha.

  1. Bizatuma ubabaza mugenzi wawe

Uko buri gihe uba ushaka kumera nk’abandi,ni ko bibabaza umukunzi wawe  kuko iteka aba atekereza ko uba ushaka ko amera nk’abandi kandi umuntu agira kamere ye.

  1. Ishimire ibyo ufite

Nukomeza kurangarira ibyabandi na bike wari ufite bizayoyoka. Ishimire ibyiza biri mu mubano wanyu ndetse uharanire ko birushaho aho guhora amaso yawe ari ku bandi.

  1. Ibyishimo by’abandi ntibyongera ibyawe

Ibyiza byose abandi bakora ntacyo bihindura ku byishimo byawe. Aho guhora uhangayikiye uko wakongera ibyishimo mu mubano wanyu uzajya uhora uhangayikiye iby’abandi bidafite n’icyo biri bukongerere.

  1. Nta mwiza wabuze inenge

Nta muntu ubaho utagira inenge, n’uriya ubona ku ruhande ukumva wifuje ko amera nk’uwo mukundana cyangwa mubana, agira amakosa akora. Ite ku byiza umukunzi wawe agukorera, wige no kwihanganira ingeso ze ubona zitari nziza. Kuko nabo ushaka kumera nkabo niko babigenza, baha ibyiza umwanya munini, ibibi ntibabihe urwaho.

  1. Bizatuma uhora ubona ibibi gusa kandi ugatakaza igihe cyawe

Iyo watangiye kurebera ku bandi, nta kintu cyiza wongera kubona ku mukunzi wawe uretse ibibi gusa. Icyo bikumarira ni ugutakaza igihe cyawe ku bandi nk’aho wagitakaje wubaka ibyiza mu mubano wanyu. Ibyishimo mu rukundo no mu mibanire y’uwo mwashakanye bituruka kuri wowe ubwawe si umutwaro ugomba kwikoreza mugenzi wawe wowe nta ruhare ubigizemo.

  1. Nukomeza kumushyiraho igitutu azigira ahandi

Ishyari no gushaka kumera nk’abandi, kumuhozaho igitutu cyo kugukorera ibyo ubona ahandi, bishobora gutuma umukunzi wawe akurambirwa akagucikaho mu ibanga. Ese koko ntiwishimiye urukundo rwanyu kugera aho wumva mwatandukana cyangwa ni uko watwawe n’irari no kwifuza iby’abandi no kumera nkabo?

Ivomo:www.guardiancounseilling.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.