Ngaya amagambo meza asubiza imbaraga imitima y’abagore

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Hari amagambo ab’igitsinagore bishimira kumva cyane cyane iyo bayabwiwe n’abakunzi babo. Aya magambo ashobora no gutuma bazamura urukundo bari bafitiye uyababwiye kuko baba bumva bakunzwe.

Ubusanzwe amagambo ushobora gufata nk’ayoroheje, harubwo aba ari ay’agaciro bitewe n’uburemere uwo uyabwiye ayahaye cyangwa bitewe n’uyavuze.

Amwe muri ayo magambo ni aya:

  1. Ni iby’agaciro kuba ngufite

Iyi nteruro yerekana umumaro umugore cyangwa umukobwa afite imbere y’umugabo we.

  1. Mbabarira

Nijambo ab’igitsina gore bishimira kumva kuko akenshi abagabo ntibajya babasha gusaba imbabazi abagore babo, aho baba batinya ko bagaragara nk’abasuzuguritse. Ni yo mpamvu umugore cyangwa umukobwa ahora anyotewe kumva umugabo amusaba imbabazi igihe yamukoshereje.

  1. Uyu ni umugore wanjye

Umugore wese ashengurwa no kubona ko umugabo we adatewe ishema na we mu bandi. Niba uri kumwe n’umugore cyangwa umukobwa mukundana mu ruhame, jya ugira uti ‘mugore wanjye, mukunzi wanjye’ bizarushaho kumunezeza no kubona ko utamwishisha. Si byiza kuvuga amazina ye ngo ureke kugaragaza icyo ari cyo imbere yawe n’abandi.

  1. Uri mwiza

Abakobwa benshi bamara igihe biyitaho ugasanga batakaza byinshi ngo abakunzi babo babone ko bagaragara neza. Iyo umubwiye ko ari mwiza bimunyura umutima cyane kuko abona ko atavunikiye ubusa. Iyo ari umugabo we ubibonye akabishima byo biba akarusho.

  1. Nshobora kugusohokana?

Umugore cyangwa umukobwa yishimira ko bamusohokana. Biba byiza rero igihe umugabo we abiteguye kandi bikarushaho kunezeza iyo abimutunguje atabimusabye.

  1. Ndagukumbuye

Umugore cyangwa umukobwa akunda iri jambo kuko rituma yizera ko umugabo akimutekereza ndetse anifuza kumubona. Byoroshya umutima we igihe yumva ko umugabo we akeneye bya nyabyo kuba aho amubona kenshi.

  1. Ndagukunda

Iri jambo ni umusemburo utuma abakundanye biyumvanamo birenze. Umugore ntajya arambirwa kuryumva n’iyo warimubwira igihe cyose. Umugore icyo wamuha cyose ukibagirwa kujya umubwira kandi ukomeje ko umukunda ntabwo cyamunyura nk’uko ubikeka.

  1. Ese wakwemera ko tuzashyingiranwa?

Umukobwa mukundana bya nyabyo aba yifuza ko umunsi umwe azumva umubwira iri jambo. Si we urota ubivuze iyo agukunda bya nyabyo . Ibi bituma atangira kwizera bya nyabyo ko mutari mu mikino ahubwo ko mukundana urufite intego. Atangira kugutandukanya na ba bandi bose bakundana urwo kwishimisha n’ibindi bitandukanye.

  1. Ese wiriwe ute mukunzi?

Mu bishimiaha abagore harimo nko kubabaza uko biriwe. Ibi bituma yumva ko yitaweho ndetse urajwe inshinga no kumenya uko ibihe bye biri kugenda. Abona ko n’iyo wabona ibitagenda neza witeguye kugira icyo ubikoraho no kumuba hafi.

  1. Ndabikora

Iri ni ijambo ritera akanyamuneza umugore kuko aba yakiriye isezerano rivuye ku mukunzi we ko ibyo amusabye ari bubikore.

Leave a Reply

Your email address will not be published.