“Ndi umubiligi si ndi umunyarwanda”_Rusesabagina abwira urukiko

ABANTU MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu iburanishwa mu mizi ry’urubanza rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, Paul Rusesabagina areganwamo n’abandi 20,yongeye kwihakana ubwenegihugu bw’umunyarwanda avuga ko we ari umubiligi.

Ni urubanza rwatangiye ahagana i saa 08:00 aho Perezida w’iburanisha yatangiye asoma imyirondoro y’abaregwa ndetse akanababaza niba koko imyirondoro yanditse ihura n’iyabo bemera.

Perezida ubwo yageraga ku mwirondoro wa Rusesabagina w’imyaka 66 y’amavuko,yahakanye ko umwirondoro we atari wo kuko ngo yahimbiwe ubwenegihugu.

Yagize ati:”Murakoze cyane nyakubahwa Perezida. Nagira ngo mbabwire ko umwirondoro atari uko wagombaga kuba umeze”.

Rusesabagina yakomeje ahakana kuba ari umunyarwanda nk’uko Perezida w’iburanisha yari amaze kubitangaza. Ati:”Ntabwo njyewe ndi umunyarwanda. Ndagira ngo nongere mbisobanure ku nshuro ya gatanu kuko nabivuze mu nzego zose nanyuzemo”.

Rusesabagina yasabye Perezida w’iburanisha kumuhindurira umwirondoro maze na we arabimwemerera handikwa ko ari unubiligi nk’uko yabyiyemereraga.

Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha icyenda,yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB),muri Kanama 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published.