Musanze FC yakomye urume ikingira abakinnyi bayo Coronavirus

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Abakozi bose b’ikipe Musanze FC,mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,bahawe ikiciro cya mbere cy’urukingo rwa Covid-19 baba aba mbere bahawe uru rukingo mu makipe yo mu Rwanda.

Ku ikubitiro,ubwo kuwa Gatanu mu gihugu hose hatangizwaga igikorwa cyo gukingira abaturage haherewe kubarusha abandi ibyago byo kwandura,Perezida wa Musanze FC Tuyishime Placide,umuvugizi wayo Uwihoreye  Ibrahim n’umuyobozi w’abafana Nsanzimana Dieudone,bari mu bahise bakingirwa.

Uyu munsi iki gikorwa cyakomeje,aho abandi bakozi b’iyi kipe harimo n’abakinnyi bayo bakomeje gukingirwa.

Mu gihe hitegurwa gusubukura shampiyona,Musanze FC ibaye ikipe ifashe iya mbere mu gukingiza abakozi bayo,ni nyuma y’amakuru avuga ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda(FERWAFA) ryasabye abayobozi b’amakipe ari mu kiciro cya mbere kugaragaza umubare w’abayagize ngo bazakingirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.