Muhanga:Abanyeshuri 243 batewe inda mu gihe cya Coronavirus

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga,  Jacqueline Kayitare,  kuwa Gatatu taliki 04 Ugushyingo 2020 yatangaje ko abakobwa b’abanyeshuri 243 babaruwe mu mirenge yose ya Muhanga batewe inda bakiri iwabo, mu mezi bamaze batiga kubera icyorezo cya Coronavirus.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko bariya  bakobwa batewe inda barimo abatuye cyangwa abiga i Muhanga ariko mu biruhuko bagataha hirya no hino mu tundi turere.

Yagize ati: “Icyorezo cyatuzaniye ibibazo byinshi,  kuko hari bamwe mu babyeyi bagiye gushakisha ubuzima ntibabona umwanya wo kwita ku burere bw’abana babo. Ababateye inda baboneraho urwaho rwo kubahemukira.”

Madamu Kayitare akomeza avuga ko akarere kari gukorana inama n’abayobozi b’ibigo kandi bemeranyijwe ko nta mwana uzabuzwa kwiga kuko yabyariye iwabo.

Yanenze ababyeyi batuzuza inshingano zirimo no  guha uburere bwiza abo babyaye, ahubwo bagahugira mu bindi bikorwa birimo kwishakira ubutunzi n’ibindi.

Umuyobozi w’itsinda ry’Abadepite ririmo gusura ibigo by’amashuri n’indi mishinga itandukanye muri Muhanga Hon Kalinijabo Barthelemy, avuga ko hakwiriye  gushaka uko ibibazo by’abana batewe inda bikemuka, bakagaruka mu ishuri.

Hon Kalinijabo asaba inzego bireba gukorana bya hafi kugira ngo abateye bariya bakobwa inda bamenyekane kandi bakurikiranwe. Ati: “Abatewe inda bagomba kugaruka kwiga, ariko ababigizemo uruhare bafatwe bahanwe hakukijwe amategeko kuko bakoze icyaha.”

Muri uru rugendo itsinda ry’abadepite ryabwiwe ko mu murenge wa Kiyumba wonyine hari abakobwa barenga 40 batewe inda muri mu gihe cya mezi 7 bamaze mu ngo batiga.

Hari bamwe mu babyeyi bavuga ko umubare wa bariya bakobwa batewe inda muri Muhanga ari muto kuko habaruwe abanyeshuri gusa. Bemeza ko abakobwa batewe inda muri Muhanga barenga 500 n’ubwo nta mibare ya nyayo ibigaragaza.

Muhanga ifite ibigo by’ amashuri abanza 124, ayisumbuye ni 52 n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 22 ndetse hakaba n’amashuri makuru yigenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.