Mu nama ihuza abayobozi bayobora ibigo by’ubucuruzi muri Afurika n’Amerika,Perezida Kagame arabagezaho ijambo riyifungura.

POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 23 Kamena 2020

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Paul Kagame, arageza ijambo ritangiza inama ihuza abayobozi bahuriye mu ihuriro ry’ibigo by’ubucuruzi kuri uyu mugabane, ikaba iri bukorwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Ni ku nshuro ya mbere iyi nama iri bube iteranye, kuva icyorezo cya coronavirus cyaduka ku Isi mu mpera z’umwaka ushize.

Iri huriro ryatangijwe mu 1993, rifite inshingano zo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bya Afurika.

Izindi nshingano zaryo harimo guhuza ibigo binyamuryango n’abayobozi bakomeye muri za guverinoma, ndetse n’abayobozi bakeneye ubucuruzi muri Afurika.

Iyi nama igomba kumara iminsi ine, ifite insanganyamatsiko ivuga ku “Ubucuruzi bw’Abanyamerika na Afurika mu guhangana n’ingaruka za coronavirus.”

Irahuza abakuru b’ibihugu, abayobozi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika, abikorera ndetse n’abayobozi bo mu bigo bitandukanye.

Bimwe mu byo igomba kwibandaho harimo guhanga udushya mu by’ubukungu no mu by’ubuzima mu guhangana na Covid-19, ishoramari nyuma ya Covid-19, no gukomeza ubucuruzi bw’akarere ndetse n’impande zombi nyuma y’icyorezo.

Abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika biteganyijwe ko bavuga muri ibi biganiro harimo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, na Akufo-Addo wa Ghana, na Filipe Nyusi wa Mozambique.

Kimwe n’ahandi ku Isi, Afurika izagira ingaruka zikomeye mu by’ubukungu kubera icyorezo cya coronavirus kibasiye isi yose.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo McKinsey & Company, bwerekanye ko ubukungu bw’Afurika bushobora kugira igihombo kiri hagati ya miliyali 90 na miliyali 200 z’amadorali mu 2020 kubera covid19.

Perezida Kagame araza kugeza ijambo ku bitabiriye inama y’ihuriro ry’ibigo by’ubucuruzi hagati ya Afurika na Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published.