Mu ibanga rikomeye umunyarwenya Arthur Nkusi yakoze ubukwe n’umukunzi we Fiona Muthoni

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Kiss FM Nkusi Arthur,yasezeranye kubana akaramata na Miss Muthoni Fiona Naringwa, mu birori byabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Ubu bukwe bwa Nkusi na Muthoni bwabaye kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel. Ni ubukwe bwatashywe n’abantu bake b’inshuti magara ndetse nta muntu n’umwe mu bari baburimo wari wemerewe gusakaza amafoto. Ubu bukwe bubaye nyuma y’aho kuwa Gatatu tariki 11 Kanama 2021,aba bombi basezeranye imbere y’amategeko muri umwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko nawo wabaye mu ibanga rikomeye, ndetse amafoto n’amashusho yafashwe n’ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n’imwe ibacika. Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 ni bwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n’umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa wanabaye Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, akaba n’Igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017. Urukundo rw’aba bombi rwari rumaze igihe ariko baragerageje kurugira ibanga rikomeye

Kubona abageni byari ingorabahizi
Abitabiriye ibirori bari babujijwe gufata amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published.